Dennis Onyango Ombeo, nyir’ivuriro ry’amenyo rya Celestial Dental Clinic, ni we waciwe iyi hazabu n’Inama y’abavuzi b’amenyo muri Kenya
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’amenyo muri Kenya ryavugaga ko Ombeo yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze yamamaza ibikorwa by’ivuriro rye, yiyita “Dr Dennis”, nyamara atari umuganga w’amenyo wemewe n’amategeko.
Akanama kasesenguye amashusho yamamaza ishami rya Celestial Dental Clinic riherereye i Kamakis, maze kagaragaza ko Ombeo agaragazwa nk’umuntu witwa “Dr Dennis” mu gihe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa gusa.
Amategeko agenga abaganga n’abaganga b’amenyo muri Kenya ateganya ko umuntu wese ukoresha izina cyangwa izina ry’icyubahiro bigaragaza ko afite ubumenyi bwo kuvura amenyo cyangwa ubuvuzi kandi atabyemerewe aba akoze icyaha.
Usibye Ombeo, n’ivuriro rye rya Celestial Dental Clinic ryaciwe andi miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya kubera kwemera ko iryo zina rikoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza serivisi zaryo.
Akanama kandi kasabye ko umuganga w’amenyo Martin Luther King Ogada azitaba kugira ngo asobanure uruhare rwe n’uburyo izina rye ryagaragaye rifitanye isano n’iryo vuriro.
Abayobozi b’ishyirahamwe ry’abaganga b’amenyo muri Kenya bavuze ko iki cyemezo ari umuburo ku baturage kugira ngo bajye bagenzura impamyabumenyi n’ubushobozi bw’ababaha serivisi z’ubuzima bwo mu kanwa, birinda abantu biyitirira kuba abaganga batabyemerewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!