Iyi baruwa yise ‘A Beginner’s Guide to Dying’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze icyafasha umuntu uri gutangira kwitegura gupfa, yayitangaje nyuma y’uko muri Gashyatare uyu mwaka abwiwe ko asigaranye amezi hagati y’atandatu n’umwaka ngo apfe.
Uyu mugabo usanzwe uyobora umuryango w’abagiraneza wo ku Kirwa cya Jersey atuyeho mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bufaransa, yagaragaje ko yasuzumwe kanseri yo mu muhogo imaze kumurenga kandi ko adashobora kuyivurwa kuko yakwirakwiriye mu bihaha.
Nubwo bimeze bityo ariko, yahumurijwe n’inshuti, umuryango, abo bakorana ndetse n’abantu atari asanzwe azi.
Yagaragaje ibintu bitatu bimuzanira umunezero kandi ashaka gusangiza abandi. Icya mbere yavuze ko nubwo afite imyaka 46 gusa ariko uburebure bw’ubuzima butagena ubwiza bwabwo.
Yavuze ko gusangiza abandi umunezero yabayemo ari inkunga ikomeye bityo ko abantu bakwiye kugerageza ibintu niyo byaba bito ariko bishobora gushimisha abandi.
Boas yavuze kandi ko mu gihe nta muntu uzi neza niba Imana ibaho cyangwa ubuzima bwa nyuma y’urupfu bushoboka, igikomeza abantu cyonyine ari urukundo.
Ikindi yavuze ni uko kubaho ari kimwe mu bintu bikomeye cyane bantu bafite ndetse ko abigereranya no gutsinda muri tombola buri munsi kuko ngo hari ibintu byinshi cyane agereranya n’amahirwe biba byarabayeho kugira ngo umuntu abashe kuvuka.
Yongeyeho ko aha agaciro ubwiza bw’ubuzima nubwo yahuye n’indwara idakira akandi ko yishimira uko yabayeho mu myaka 46 amaze.
Boas yavuze ko ateganya gukomeza gushaka umunezro mu gihe gito asigaje kandi akanawusangiza abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!