00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo kirumye igitsina cye kimara amasaha 24 cyafashe umurego: Byinshi kuri iki gitagangurirwa!

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 19 February 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Wari ubizi? Iyo urumwe n’igitangangurirwa cyitwa Brazilian wandering spider, ugira umurego w’igitsina umara amasaha ari hagati y’ane na 24.

Brazilian wandering spider ni ubwoko bw’ibitagangurirwa byiganje mu majyepfo y’umugabane wa Amerika. Bingana n’ikiganza cy’umuntu mu bunini kandi bigira ubwoya bwinshi ku ruhu. Bikunda kuba bifite ibara ry’ikijuju hamwe n’inda itukura.

Wandering mu kinyarwanda bisobanuye kuzerera. Ubwo rero izina ryabyo ni ibitangangurirwa by’inzererezi byo muri Brésil. Impamvu byitwa inzererezi ni uko bitajya byubaka ibyari ahubwo bizerera mu mashyamba n’ahandi bishaka icyo kurya.

Ibyo kurya byabo bikubiyemo amasazi, ibinyugunyugu, inzige, isenene, amajeri n’ibindi. Hari n’ibiba byarakuze bikaba binini ku buryo birya inzoka n’imiserebanya.

Kubera ko ibi bitagangurirwa bibaho bibungera, hari igihe byisanga byageze ahantu hatuye abantu ku buryo ushobora kugisanga mu bwiherero, mu buriri bwawe n’ahandi. Iyo rero umugabo agize ibyago akarumwa n’iki gitagangurirwa, igitsina cye gifata umurego ushobora kumara amasaha ari hagati y’ane na 24, ibizwi nka ‘priapisme’.

Impamvu ni uko ubumara bw’iki gitangangurirwa buba burimo ikinyabutabire cya nitric oxide gituma umubiri wohereza amaraso menshi ku gitsina bigatuma gifata umurego. Uyu murego ariko uzana n’uburibwe bwinshi cyane kandi nyuma y’aho bishobora kukuviramo kuba ikiremba. Nanone uwo cyarumye agira isereri, akagira isesemi, akaribwa mu nda, akabira ibyuya byinshi kandi umutima we ugatera insigane.

Umuntu urumwe na Brazilian wandering spider aba agomba guhita ajya kwa muganga agahabwa ubuvuzi kuko ubumara byacyo hari n’igihe bushobora kuguhitana.

Mu mwaka wa 2023, abahanga muri siyansi bavuze ko bagiye kwifashisha ubumara bw’iki gitagangurirwa mu gukora imiti yongera akanyabugabo izajya yifashishwa n’abantu bafite imibiri idakorana na viagra cyangwa ya miti yindi y’akanyabugabo.

Igitsina cy'umugabo warumwe n'iki gitangangurirwa gishobora kumara amasaha 24 cyafashe umurego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages