00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite yambuwe ubudahangarwa kubera ubusinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2025 saa 11:27
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yakuyeho ubudahangarwa bwa Kathleen Depoorter, umudepite wo mu ishyaka N-VA azira gutwara imodoka yasinze.

Kathleen wambuwe ubudahangarwa yazize gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, yanga ko bamupima urugero rw’ibisindisha ndetse ngo imodoka yari atwaye nta bwishingizi ifite.

Kubera ubudahangarwa abadepite baba bafite iyo bari mu butumwa bw’akazi, ntiyagombaga gukurikiranwa n’ubutabera uretse igihe Inteko Ishinga Amategeko yaba ibyemeje.

Depoorter yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze avuga ko "bitari bikwiye kubaho".

7sur7 yanditse ko mu gihe komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Nteko y’u Bubiligi yasuzumaga ikibazo cye, uyu mudepite yemeye kwamburwa ubudahangarwa bwe ndetse na we arabyisabira.

Depite Kathleen Depoorter yambuwe ubudahangarwa kubera gutwara imodoka yasinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages