Icyakora ubushakashatsi bwakorewe ku bana 421 bafite hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine bwerekana ko mu gihe umubyeyi akoresheje telephone cyangwa se ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga cyane ari iruhande rw’umwana, bituma uwo mwana nawe akura abikunda cyane bikaba byamutera kudindira mu kumenya amagambo mashya cyangwa se kumenya ururimi.
Ibi bishobora guterwa n’uko umwana nta muntu aba afite umuganiriza ngo amwigireho amagambo cyangwa se kuvuga. Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Tartu yo muri Estonia, Dr. Tiia Tulviste afatanyije na mugenzi we Dr. Jaan Tulviste.
Ibi ni binagarukwaho na Dr. Jenny Radesky, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ubuvuzi cy’Abana muri Amerika, uvuga ko umwana amenya ururimi ari uko hari abantu baganira.
Ati “Kumara umwanya munini ureba amashusho kuri telephone cyangwa se kuri televisiyo bigabanya ibiganiro umubyeyi agirana n’umwana, ibi rero bituma ibyo umwana yakabaye yiga binyuze mu kiganiro agirana n’umubyeyi we cyangwa se umurera atabibona kandi ibi bishobora kuba intandaro y’ikibazo cyo kugabanuka ku bumenyi bw’imivugire n’amagambo ku mwana."
Ingaruka zo kutamenya ururimi ntabwo ari zo gusa ziterwa no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telephone, mudasobwa cyangwa se televisiyo ku mwana, ahubwo bishobora no kugira ingaruka mu myitwarire ye bigatuma agira imyitwarire y’ibyo abona ku mashusho areba cyane.
Aba bashakashatsi basabye ababyeyi ko bakwirinda gukoresha ibikoresho by’ikorabauhanga mu gihe bari hafi y’abana babo kandi ko bakwiriye kwirinda kureresha abana ibikoresho by’ikoranabuhanga, ahubwo bakagira umwanya uhagije wo kuganira nabo kuko ari byo bibafasha mu kumenya ururimi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!