00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiri utakaza 8% by’amazi iyo uri mu ndege: Ibintu bitanu bitangaje

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 14 Werurwe 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Ibintu bibera ku Isi umunsi ku munsi ni byinshi cyane, hari ibikorwa biba bitangaje mu duce tumwe na tumwe ndetse hari n’ibiba hafi yacu tutajya tumenya kubera ko tutabitindaho cyane.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu utari uzi wakongera ku byo ushobora kuba uzi.

Wari uzi ko?

Umubiri wawe utakaza 8% by’amazi iyo uri mu ndege

Nibyo umubiri wawe utakaza 8% by’amazi mu gihe uri mu rugendo rwo mu ndege cyane cyane ihagururtse, bitewe n’umwuka uba uri mu ndege no kugabanuka k’ubushyuhe mu kirere.

Niyo mpamvu ikigo gishinzwe ubuzima bwa muntu mu ndege, ‘Aerospace Medical Association’ cyatangaje ko ari byiza ko umuntu anywa igice cya litiro y’amazi buri saha mu gihe ari mu ndege.

Ibimenyetso by’intoki aba ari igitutsi bitewe n’igihugu ugezemo

Ikimenyetso cyo gutanga igikumwe ushaka kuvuga ko umeze neza, gutanga intoki ebyiri (peace) usobanura ko uri amahoro n’ibindi,ushobora kumva ko ari ibintu bisanzwe kuri wowe ariko hari aho wagera wabikora bikagushyira mu bibazo.

Kuzamura igikumwe uri kwemeza ikintu, mu bihugu by’Iburasizuba bwo hagati nka Iran, Iraq, Afghanistan n’ahandi aba ari igitutsi wagereranya no kwereka urutoki rwo hagati ku munyafurika.

Abaturage bo mu gace kitwa ‘Utqiagvik’ bamara iminsi 65 mu ijoro gusa

Abaturage batuye mu gace kitwa Utqiagvik, muri Leta ya Alaska imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri mwaka bagira igihe bamara iminsi 65 mu ijoro batabona izuba.

Ibi bihe ngarukamwaka biba muri kano gace buri gihe cy’itumba, biterwa n’ahantu aka gace gaherereye kagirwaho ingaruka mu gihe cyo kugororoka k’umurongo w’Isi ngo babashe kubona izuba nk’ibisanzwe.

Uyu mujyi wifashisha amatara manini mu gihe cyagakwiye kuba ari amanywa kugira ngo abaturage babashe gukora no kugenda mu muhanda.

Urutoki rurerure rwambikwaho impeta mu bimenyetso bigaragaza umugabo ufite igikundiro

Ikigo cy’ubushakashatsi ku binyabuzima ‘The Royal Society’ cyo mu Bwongereza, cyagaragaje ko abagabo bafite intoki ndende zambarwaho impeta, bakunze kuba bafite uburanga n’igikundiro bikurura abagore n’abakobwa.

‘Gadsby’ igitabo kitarimo ijambo na rimwe rifite inyuguti ya ‘E’

Igitabo cyiswe ‘Gadsby’ cyanditswe na Ernest Vincent Wright wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nicyo gitabo cya mbere gifite amagambo atarimo inyuguti ya ‘E’, idakunze kubura mu nteruro y’icyongereza.

Ni igitabo cyanditswe mu 1939 kivuga ku mateka y’umujyi wa Branton Hills, uba ugiye kurimbuka burundu ugatabarwa n’umugabo witwa John Gadsby ufatanya n’itsinda ry’urubyiruko mu gusana ibiba byarangiritse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .