Ibi bikubiye mu bushakashatsi bakoze kuri Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yakozwe mu 2021, yagaragazaga ko mu bantu 703.000 biyahura buri mwaka ku Isi yose bingana na 77% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ku wa 18 Kanama 2025 ni bwo aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Seoul muri Koreya y’Epfo bashyize hanze ibikubiye mu bushakashatsi bakoze kuri iyi raporo ya OMS.
Bagaragaje ko nibura abantu 10 mu 100.000 aribo biyahuraga mu 1990, mu 2021 uwo mubare waragabanyutse cyane ugera ku bantu barindwi mu 100.000.
Ni ukuvuga ngo muri rusange uyu mubare wagabanyutseho 30%, gusa ibihugu bikize niho wagabanyutse cyane kubera ko wageze kuri 32% ugereranyije na 27% mu bihugu bikennye.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko mu 2050 uyu mubare uzagabanyuka ukagera ku bantu batandatu mu 100.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!