00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abiyahura wagabanyutseho 30%

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 August 2025 saa 07:58
Yasuwe :

Abashakashatsi bagaragaje ko kuva mu 1990 kugeza mu 2021 umubare w’abantu biyahura buri mwaka wagabanyutseho 30%.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bakoze kuri Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yakozwe mu 2021, yagaragazaga ko mu bantu 703.000 biyahura buri mwaka ku Isi yose bingana na 77% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ku wa 18 Kanama 2025 ni bwo aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Seoul muri Koreya y’Epfo bashyize hanze ibikubiye mu bushakashatsi bakoze kuri iyi raporo ya OMS.

Bagaragaje ko nibura abantu 10 mu 100.000 aribo biyahuraga mu 1990, mu 2021 uwo mubare waragabanyutse cyane ugera ku bantu barindwi mu 100.000.

Ni ukuvuga ngo muri rusange uyu mubare wagabanyutseho 30%, gusa ibihugu bikize niho wagabanyutse cyane kubera ko wageze kuri 32% ugereranyije na 27% mu bihugu bikennye.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko mu 2050 uyu mubare uzagabanyuka ukagera ku bantu batandatu mu 100.000.

Umubare w'abantu biyahura wagabanyutseho 30%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages