Urupfu rwa Osama Bin Laden rwamenyekanye ku wa 2 Gicurasi 2011, ubwo rwatangazwaga n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, wemeje ko yapfuye arashwe n’abasirikare b’iki gihugu babarizwa mu mutwe kabuhariwe uzwi nka ‘SEAL Team Six’.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo amakuru menshi amwerekeyeho yatangiye kujya hanze. Bimwe mu byahishuwe nyuma y’urupfu rwa Bin Laden ni umugambi mubisha yari afite wo guhitana Barack Obama ubundi, Amerika ikayoborwa na Joe Biden icyo gihe wari Visi Perezida.
Ku wa 17 Werurwe 2012 BBC yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Osama Bin Laden yateguye kwica Obama mbere y’urupfu rwe’.
Muri iyi nkuru iki kinyamakuru kivuga ko zimwe mu nyandiko zakuwe aho Bin Laden yapfiriye ari zo zahishuye iby’uyu mugambi we mubisha.
Izi nyandiko zashyizwe hanze bwa mbere na Washington Post, zigaragaza ko Bin Laden yasabye abamwungirije gutegura uburyo bazagaba igitero ku ndege yari kuba itwaye Barack Obama.
Uyu mugabo yavugaga ko kwica Obama bizatuma Joe Biden afata ubutegetsi, kuko yamubonaga nk’umuntu udashoboye akemeza ko byahita biba iherezo rya Amerika.
Muri izi nyandiko kuri paji ya 48, hari aho Bin Laden yanditse agira ati “Umbwirire umuvandimwe Ilyas kunyoherereza aho ageze ategura akazi, impamvu yo kubibandaho cyane, ni uko Obama ari we muyobozi w’ubugambanyi kumwica bizatuma ako kanya Biden afata umwanya w’ubuperezide kandi Biden ntiyiteguye kujya muri uyu mwanya, bikaba bizatuma Amerika ijya mu bibazo.”
Ni inyandiko bivugwa ko Bin Laden yari yandikiye umwe mu bo bakoranaga uzwi ku mazina ya Atiyah Abd al-Rahman.
Nubwo hashize iminsi izi nyandiko zigiye hanze, mu minsi ishize Fox News iherutse kongera kuzisohora, ibintu abenshi bavuze ko ari umugambi ugamije kwangisha abaturage Biden, cyane ko bibibutsa ko uyu mugabo agaragara mu maso y’abanzi b’igihugu nk’udashoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!