Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku baturage 226,000 bo hirya no hino ku Isi, bwagaragaje ko no gutera intambwe 4,000 byonyine byagufasha kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe.
Ni mu gihe gutera izisaga 2,300 biba bihagije mu kugira uruhare rwo gukora neza k’umutima wawe ndetse n’imiyoboro y’amaraso, naho uko wongera intwambwe utera akaba ari ko wongera amahirwe y’umumaro bigirira umubiri wawe muri rusange.
Guhera ku ntambwe 1,000 kugeza ku 20,000 bikongerera amahirwe yo kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 15%.
Gusa itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi ryagaragaje ko abari munsi y’imyaka 60 y’amavuko ari bo benshi bagerwaho n’izo ngaruka mu buryo bwiza.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 3.2 bicwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, bikanagira uruhare mu ndwara zibereye Isi umutwaro zibasira abantu miliyoni 32.1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!