00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umwanya wa Dr. Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga washyizwemo undi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyizeho Haruna Kyeyune Kasolo nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Agateganyo mu gihe Dr. Adonia Ayebare wari wahawe izi nshingano ataremererwa kurahira kubera ibibazo by’ubwenegihugu bubiri afite.

Haruna Kyeyune Kasolo yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri yahawe kuyobora by’agateganyo ushinzwe ubufatanye bw’Akarere.

Mu ibaruwa yashyizwe hanze ku wa 22 Kamena 2026, Perezida Museveni yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo guha Kasolo izi nshingano ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga.

Ati “Nshingiye ku bubasha Perezida ahabwa n’ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga, nkugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo kugeza minisitiri wemejwe ashyizweho.”

Ku wa 26 Gicurasi 2026 ni bwo Dr. Adonia Ayebare wari usanzwe ari Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2017 yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda asimbuye Gen. Jeje Odongo.

Icyakora ntabwo yigeze arahira kuko bivugwa ko we n’abandi bagenzi be batatu bagize ibibazo by’ubwenegihugu bubiri.

Abo ni Dr. Ayebare, Calvin Echodu washyizweho nk’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Sharsti Kutesa Musherure wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibigo by’imari iciriritse, na Dr. Lawrence Muganga wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu.

Bose kandidatire zibahesha kurahirira ishingano bahawe zatewe utwatsi n’Inteko Ishinga Ametegeko ya Uganda, icyakora ibyangombwa byabo biracyasuzumwa.

Nubwo Dr Ayebare, Echodu na Musherure bagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko batangiye kwikuzaho ubwenegihugu bw’ibihugu by’amahanga, Guverinoma ya Uganda iracyasuzuma niba byaba bihagije kugira ngo barahire cyangwa bakaba bategereza gahunda yo kwikuzaho ubwenegihugu ikarangira burundu mbere y’uko baba abaminisitiri.

Ubwo abaminisitiri bashya bujuje ibyangombwa barahiraga, abayobozi ba Uganda bavuze ko bahuye n’aba bayobozi bashya bataremererwa kurahira ndetse ibyavuye mu biganiro byahawe Perezida Museveni.

Kasolo azakomeza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugeza ubwo Perezida Museveni azafatira ibyemezo bya nyuma kuri aba bane bandi nyuma yo gusuzuma inama yagiriwe n’abanyamategeko ba leta.

Haruna Kasolo Kyeyune yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Agateganyo wa Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages