Uyu mugabo witwa Joseph Ssendegeya, ufite imyaka 36, agatura mu Mujyi wa Kaliisizo, mu Karere ka Rakai, yari yatumiwe n’umwunganizi mu mategeko w’uregwa ngo atange ubuhamya bwe mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’Iki cyumweru, ku cyaha cy’ubwicanyi cyakozwe na George Wamala agikorera umwana w’imyaka itatu witwa Hilati Nakiganda, ku wa 15 Kanama 2013 muri ako karere.
Gusa bitewe n’inzara yari afite, uyu mutangabuhamya yahaswe ibibazo ku byaha bishijwa uregwa abura uruvuga ahubwo afatwa n’isereri yitura hasi imbere y’umucamanza nkuko Daily Monitor ibitangaza.
Ubwo uwo mwunganizi yasabaga Ssendegeya kuvuga ibyo azi ku kirego, yananiwe kuvuga, afatwa n’isereri maze umucamanza amusaba gukoresha indangururamajwi kugira ngo yumve ibyo avuga.
Uyu mutangabuhamya yongeye kubazwa ikibazo ku nshuro ya kabiri, ariko ahita yitura hasi atakaza ubwenge iminota mike, mu gihe abari bateraniye mu rukiko bamuhaye urw’amenyo batazi ikibaye.
Iburanisha ryahagaze hagati y’iminota 10 na 15 ndetse umucamanza asaba ko uwo mutangabuhamya yahabwa amazi kugira ngo agarure ubuyanja.
Nyuma yo kuzanzamuka, uyu mutangabuhamya yatangaje ko impamvu yaguye mu rukiko ari uko kuva mu gitondo nta kintu yari yigeze akoza mu kanwa, byahuriranye n’ibibazo yahatwaga mu rukiko kandi ashonje.



















TANGA IGITEKEREZO