Uyu muforomo yatawe muri yombi nyuma y’ibikorwa Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti muri Uganda (NDA), kimaze iminsi gitangije byo guhagarika ubujura bw’imiti ya Leta.
NDA igaragaza ko umuforomo watawe muri yombi yitwa Nsamba Swama. Yafatanywe imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ingana na dose ibihumbi 100, ibinini bya Aspirin bingana na dose ibihumbi 15 ndetse n’utwuma twifashisha mu gupima SIDA turenga 400.
Abashinzwe iperereza bavuze ko iyo miti basanze yahishwe n’uyu muforomo mu bwiherero bw’ibitaro byigenga akorera.
Kugeza ubu Nsamba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi yo muri aka gace, ndetse biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera ku cyaha aregwa cyo kwiba imiti ya Leta.
NDA igaragaza ko gutabwa muri yombi kwa Nsamba biri mu bikorwa uru rwego rumaze igihe rurimo byo gufata abantu biba ndetse bakanatunga imiti ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuva ibyo bikorwa byatangira mu 2019, NDA imaze gutahura imiti ifite agaciro kangana na miliyari 15 z’Amashilingi ya Uganda, ndetse hafashwe abarenga 60 barimo abakozi bo kwa muganga 43.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!