00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda igiye gucyura abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo kubera urugomo bakorerwa

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 28 June 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yatangiye gahunda yo gufasha abaturage bayo bifuza kuva muri Afurika y’Epfo bagataha, nyuma y’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi byibasira abanyamahanga batuye muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Agateganyo wa Uganda, Haruna Kasolo Kyeyune, yavuze ko Minisiteri ayoboye ifatanyije na Ambasade ya Uganda muri Afurika y’Epfo yatangiye kwandika abaturage bifuza gutaha, kubashakira ibyangombwa by’ingendo by’igihe gito no gutegura uburyo bazataha mu mutekano.

Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa hashingiwe ku mabwiriza ya Perezida Museveni, agamije kurinda umutekano n’ubuzima bw’Abanya-Uganda batuye muri Afurika y’Epfo.

Yatangaje ko kugeza ubu Abanya-Uganda 746 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bafashwe gutaha, aho Uganda Airlines, izabateganyiriza ingendo zihariye zibasubiza iwabo. Yavuze kandi ko hari abamaze gutaha babyifashijemo.

Minisitiri Kyeyune yanihanganishije umuryango w’Umunya-Uganda uherutse kwicirwa mu Ntara ya KwaZulu-Natal, avuga ko Guverinoma ikomeje gukorana bya hafi n’iya Afurika y’Epfo kugira ngo irengere ubuzima n’uburenganzira bw’Abanya-Uganda bahisemo gukomeza kuhatura.

Yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ikomeje gukorana bya hafi na Guverinoma ya Afurika y’Epfo, kugira ngo harindwe umutekano w’Abanya-Uganda bahisemo kuguma muri Afurika y’Epfo.”

Yasobanuye ko gahunda yo gucyura abaturage ari ingamba zo kwirinda, kandi ko ihuje n’izindi zafashwe n’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu rwego rwo kurinda abaturage babyo muri ibi bihe by’umutekano muke muri Afurika y’Epfo

Minisitiri Kyeyune yasabye Abanya-Uganda bose batuye muri Afurika y’Epfo kwihutira kwiyandikisha kugira ngo babashe guhabwa amakuru ajyanye na gahunda yo gutahuka.

Igikorwa cyo gukura abo baturage muri Afurika y’Epfo gikurikiye urugomo bagiye bakorerwa mu bice batuyemo aho bamaganwaga n’abenegihugu babashinja kuba mu gihugu cyabo binyuranyije n’amategeko.

Amakuru agaragaza ko abo baturage basangwaga aho batuye, bagaterwa ubwoba n’abaturage urugo ku rundi.

Amatsinda y’abigaragambya baba bavuga ko abantu bari muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagomba kuyivamo ndetse banagaragaza itariki ntarengwa ari 30 Kamena 2026.

Uganda igiye gucyura abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo kubera urugomo bakorerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages