Dennis Zziwa yakubiswe ku wa 3 Mata 2026, ku wa Gatanu Mutagatifu, ubwo we na bagenzi be bari mu mukino ushushanya inzira y’Umusaraba Yezu yakoze mbere yo kubambwa.
Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, mu nzira zose Yezu yanyuzemo mbere y’uko abambwa yagendaga akubitwa n’abasirikare b’Abaromani.
Ibi ni byo Dennis Zziwa yagerageje kwigana mu nzira y’umusaraba yateguwe na Our Lady of Africa Church, ariko birangira bagenzi be batangiye kumukubita nk’iz’akabwana, birengagije ko ibyo barimo ari imikino.
Nyuma yo kubona ko yakomeretse, Dennis Zziwa yahise yitabwaho n’abakozi ba Croix Rouge bari hafi aho, ariko birangira nabo bamwohereje ku bitaro bya Lamone Health Centre muri Luzira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!