00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’ababana bahuje igitsina bo mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 April 2023 saa 03:36
Yasuwe :

Mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Mugabane wa Afurika na Aziya, ababana bahuje ibitsina ntibakunze kuvugwaho rumwe ndetse hari aho bahabwa akato bikaba ari byo bituma badakunda kwigaragaraza cyane mu ruhame.

Mu mico ya bimwe mu bihugu gukorana imibonano n’uwo muhuje igitsina bifatwa nka kirazira ndetse hari abagira amatsiko yo kumenya ubuzima bwihariye bw’amatsinda nk’aya mu gihe bizwi ko kugira ngo umuryango waguke bituruka ku mibanire hagati y’umugabo n’umugore.

Mu mujyi wa Kigali usanga ababana bahuje igitsina ahantu hatandukanye ndetse barimo ibyiciro kuko mu by’imibonano mpuzabitsina hari ababa bafite inshingano nk’iz’umugore n’umugabo icyarimwe mu gihe hari n’abagira iz’umwe. Bari mu ngeri zose haba mu bakomeye no mu bana babo, ibyamamare n’abandi.

Buri wese ubonye ababana bahuje ibitsina bari kumwe ahita yifuza kumenya umugabo cyangwa umugore muri bo. Nk’uwitwa Harindintwari avuga ko ari umukobwa nyamara ku bigaragara ni umusore.

Agaruka ku mibereho yabo, yavuze ko nta bibazo bafite mu Rwanda kuko batagihabwa akato kandi ko ashimishwa n’uko abantu benshi basigaye bumva ko na bo aria bantu nk’abandi.

Yagize ati “Ubu tumeze neza kuko ntushobora kunyura mu nzira ngo uhohoterwe nka za Kampala n’ahandi, ubu uragenda ahantu hose bakaguha serivisi bitandukanye na mbere kuko hari n’igihe waremberaga mu rugo kuko watinye kujya kwa muganga ngo abantu batakubona.”

Ati “Ibintu byarahindutse cyane kuko ubu dusigaye dukundana ku mugaragaro; mbere umukunzi wanjye yagiraga isoni z’uko tugendana kubera ko abantu bose ni twe babaga bareba.”

Umukobwa utuye hafi ya café Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko akundana n’uwo bahuje igitsina ndetse atiyumvisha impamvu abantu bakunze kwibaza ku bijyanye n’uko bakorana imibonano.

Yongeyeho ko ingorane bagihura na zo ari iz’uko hari bamwe babyeyi bafite abana bakundana n’abo bahuje igitsina babafata nk’ibicibwa ku buryo ari yo mpamvu benshi muri bo bajya kwibana cyangwa kubana na bagenzi babo bakiri bato.

Bamwe mu bakobwa bakundana bahuje igitsina bo mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages