00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: Itabi rimwe rigabanye iminota 20 ku cyizere cyo kubaho

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 December 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Abanywa itabi barakangurirwa kugabanya ingano y’iryo bakoresha cyangwa se bakarireka burundu kuko iyo unyweye itabi rimwe, uba ugabanyije iminota 20 ku cyizere cyo kubaho.

Ubushakashatsi kaminuza ya ’University College London (UCL), bwerekanye ko itabi rimwe rigabanya iminota 20 ku cyizere cyo kubaho. Ibi bisobanuye ko ipaki imwe y’itabi igabanya amasaha agera kuri arindwi.

Nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi, umuntu unywa amatabi 10 ku munsi ashobora kuzigama umunsi umwe w’ubuzima bwe abaye aretse itabi guhera tariki 1 Mutarama kugera ku ya 8 Mutarama 2025. Akomeje akageza ku ya 5 Gashyantare, yaba yizigamiye icyumweru cyose.

Ubwo akomeje kurireka akageza ku wa 5 Kanama 2025, yaba yizigamiye ukwezi kose ku cyizere cyo kubaho cye.

Umuyobozi Mukuru w’itsinda rikora ubushakashatsi ku nzoga n’itabi muri UCL, Dr. Sarah Jackson avuga ko abantu bazi ububi bw’itabi ariko birengagiza kumenya ikigero cy’ububi bwaryo.

Ati “nibura abanywi bitabi banze kurireka babura imyaka 10 y’ubuzima bwabo. Iyi ni imyaka 10 yakabaye yarageze ku ntambwe zikomeye ndetse yaragize n’ibihe byiza n’abo akunda."

Itabi ni rimwe mu bitera imfu n’indwara zitandura nyinshi ku Isi kandi zishobora kwirindwa. Itabi ryica abagera ku bihumbi 80 mu Bwongereza kandi 25% cy’abantu bapfa bishwe na kanseri mu Bwongereza ni abafite kanseri ziterwa no kunywa itabi ryinshi.

Nubwo abanywi b’itabi hari ababaho imyaka myinshi, abenshi bakunze kurwara indwara ziterwa no kunywa itabi bituma hari abapfa bakiri mu myaka 40.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko nta kigero cyizewe kiriho cyo kunywa itabi, ko ushaka kurinda ubuzima bwe akwiye kurireka bya burundu.

Umujyanama ku bijyanye no kureka itabi muri kaminuza ya Royal College of Physicians, Prof. Sanjay Agrawal, avuga ko ingaruka z’itabi zitagera kurinywa gusa ahubwo biteza n’ibibazo ku bukungu no mu buzima.

Ubu bushakashatsi ni impamvu nziza yo kongera kwibutsa abanywi bitabi ububi bwaryo n’ingaruka rishobora kugira kuri bo ndetse n’igihugu.

Kunywa itabi rimwe bigabanya iminota 20 ku cyizere cy'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .