00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwavumbuye ibintu bishya ku gihingwa cya moringa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 May 2026 saa 01:29
Yasuwe :

Igiti cya moringa kizwi nk’igiti cy’igitangaza, ni kimwe mu bimera bikungahaye cyane ku ntungamubiri ku Isi, gihabwa agaciro kenshi kubera ubushobozi bwacyo bwo kuvura umuntu indwara zitandukanye.

Kuri iyi nshuro abashakashatsi bo muri Brésil no mu Bwongereza bavumbuye ko imbuto z’igiti cya moringa zishobora kuvana uduce duto cyane twa pulasitiki [microplastiques] mu mazi ya robinet.

Microplastiques ni uduce duto cyane dushobora kugira ingano ya kimwe cy’ibihumbi 25 [1/25000] cya pouce imwe, cyangwa micromètre imwe.

Utu duce dukwirakwira ahantu hose, aho ubushakashatsi bwo mu 2024 bwagaragaje ko tuboneka ku gipimo cya 83% mu mazi ya robinet yapimwe ku Isi hose.

Mu nyigo yakozwe muri Mata uyu mwaka, abashakashatsi bibanze ku kwiga ku duce duto twa pulasitiki tuzwi nka PVC [Micro Plastiques PVC] tugira ingano ya micromètre 18,8, ingana na ¼ cy’umubyimba w’umusatsi w’umuntu.

Basanze imbuto za moringa zifite ubushobozi bwo gukura utu duce twa pulasitiki mu mazi ku gipimo cya 98,5%. Izi mbuto iyo zishyizwe mu mazi zituma utu duce duto cyane twihuza kugira ngo tubashe kuyungururwa mu buryo bworoshye.

Ubu buryo kamere bukora neza kimwe n’indi miti, nk’ikinyabutabire cya ‘sulfate d’aluminium’, ariko bwo ntibwangize ibidukikije.

Gusa imbogamizi ihari ni uko urubuto rumwe rwa moringa rushobora gutunganya litiro 10 z’amazi, bivuze ko inganda nini ziyatunganya zakenera ingano nini cyane y’izi mbuto.

Abashakashatsi kandi bakeneye kugerageza niba ubu buryo bushobora no gukora ku duce twa pulasitiki duto cyane kurushaho [nanoplastiques], tungana na kimwe cy’igihumbi [1/1000] cy’umubyimba w’umusatsi w’umuntu kandi tukaba ari na two dufite ibyago byinshi byo kwinjira mu mubiri w’umuntu.

Imbuto z'iki giti zishobora gukura mu mazi utuvungunyukira twa Pulasiti duto cyane
Ubushakashatsi bwagaragaje ko igiti cya moringa gishobora gusukura amazi kurusha imiti myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages