00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwanyomoje iby’umwenda wera bivugwa ko wambitswe Yezu amaze kwicwa

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 3 August 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko umwenda w’umweru w’i Turin, umaze igihe kirekire uhabwa icyubahiro na benshi mu bakirisitu nk’umwenda wambitswe Yesu/Yezu amaze gupfa, bishoboka cyane ko utigeze awukoresha.

Nk’uko Bibiliya ibivuga, umwenda byizerwaga ko wapfutse Yesu amaze kubambwa ku musaraba, wari umwenda wera watanzwe n’umugabo witwaga Yozefu wo muri Arimathie.

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, Yosefu yasabye Pilato umurambo we, awukura ku musaraba, awupfuka mu mwenda wera usukuye, hanyuma aza kuwushyira mu mva yacukuwe mu rutare nk’uko bigaragara mu Ivanjili yanditswe na Matayo 27, 59–60, n’iyanditswe na Mariko 15, 46 ndetse no mu yanditswe na Luka 23:53.

Mu gitabo cya Yohani umutwe/igice cya 19:40 n’igice cya 20:6–7 havuga ko umubiri wa Yezu washyizweho ibikoresho byakoreshwaga mu mihango yo gushyingura mu muco w’Abayahudi, ndetse hanavuga ko hari undi mwenda wari wagenewe umutwe we.

Umushakashatsi wo muri Brésil witwa Cicero Moraes yakoresheje ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo agerageze kureba umwenda washyizwe ku mubiri ugaragara ugereranyije n’uko wagaragara washyizwe ku kibumbano kirambitse ahantu.

Yifashishije ikibumbano ndetse n’umuntu nyakuri, bambikwa umwenda wera, hanyuma akora isuzuma ngo areba igitanga ishusho isa nk’iyitirirwa iya Yezu.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwe byerekanye ko ishusho yitirirwa Yezu, ihuye neza n’iy’ikibumbano kigaragaza kirambitse hasi, aho kuba umubiri w’umuntu nyir’izina.

Umwenda w’i Turin wagaragaye bwa mbere mu kinyejana cya 14, abashakashatsi bamaze kuwupima basanga warakozwe hagati y’imyaka ya 1260 na 1390 nyuma y’urupfu rwa Yezu.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere, burimo ubwasuzumaga amaraso agaragara kuri uwo mwenda, na bwo bwagaragaje ko bishoboka ko uwo mwenda utambitswe umuntu.

Ubu bushakashatsi bushya bushyigikira igitekerezo cy’uko uwo mwenda ari igihangano cy’ubugeni cyakozwe hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15, bityo ko uyu mwenda utambwitswe Yezu wari umaze kwicwa.

Abashakashatsi bakomeje bavuga ko uyu mwenda wakomeza gufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera kwa gikiristo, ariko atari ikimenyetso cy’amateka y’ukuri.

Umwenda wera w'i Turin byatangajwe ko utigeze wambikwa Yezu amaze kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages