00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje umunsi abatuye Isi bakunda n’uwo banga kurenza indi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 July 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 3,000 bo mu Bwongereza, bugaragaza ko abantu benshi bishima cyane ku wa Gatandatu nimugoroba ugereranyije n’ikindi gihe mu minsi igize icyumweru.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Peter Morton wakoraga mu kigo gikora inyongeramirire ya Multibionta, abukorera kuri abo baturage binyuze mu kubabaza ibibazo bijyanye n’iminsi bishima cyane kurusha ikindi gihe.

Bwagaragaje ko abantu benshi bamara iminsi itanu y’icyumweru bahirimbana mu kazi, ku wa Gatandatu nimugoroba mu masaha ya saa Moya n’igice akaba ari bwo bumva baguwe neza kuko benshi muri bo ari bwo baba bateguye umwanya wo kugirana ibihe byiza n’imiryango yabo ndetse n’inshuti.

Ayo masaha nibwo benshi babona umwanya wo kureba ibiganiro bakunda bitambuka kuri televiziyo zitandukanye, abandi akaba ari bwo basohokana n’abo bakunda bakajya mu tubari, utubyiniro ndetse n’ahandi habazanira umunezero, bakiyibagiza ibijyanye n’akazi kabahuza mu yindi minsi.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko ku wa Mbere mu gitondo ari cyo gihe kigora abantu benshi kuko baba badashaka kuva mu buriri ngo bajye muri gahunda zabo zisanzwe zirimo cyane cyane akazi.

Kimwe cya gatatu cy’ababukoreweho bavuze ko ku wa Mbere mu gitondo habazamurira agahinda gakabije, 70% bavuga ko iyo bibutse ko ku wa Gatandatu hazongera kugera ari byo bibaha imbaraga zo gukomeza ubuzima busanzwe.

Abagera kuri 12% mu babyeyi babukoreweho bavuze ko ku wa Mbere mu gitondo baterwa agahinda n’uko bari bwirirwe batabonye abana babo ugereranyije n’ikindi gihe, bitatu bya kabiri bo bavuga ko bakunda ibihe byo kuruhuka ku buryo n’iyo bari ku kazi ari byo baba bari kwitekerereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages