Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 600, 000 banareba uko igihe ababyeyi babo bamaze ku isi, bwagaragaje ko kumara igihe kinini wiga bifasha umuntu kubaho igihe kirekire naho kugira umubyibuho ukabije no kunywa itabi bikagabanya icyo gihe.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko iyo umaze umwaka wiga haba mu ishuri cyangwa ibindi bintu bishya bikongerera nibura amezi 11 ku minsi yawe yo kubaho.
Bemeje kandi ko iyo hari ikilo cyiyongereye ku mubyibuho ukabije usanganywe bigabanya amezi abiri ku gihe wari kuzamara, ndetse berekana ko iyo unywa ipaki y’itabi ku munsi utakaza imyaka irindwi ku gihe wari kuzabaho.
Icyakora ku banywa itabi haracyari amahirwe kuko iyo uriretse ukihatira kwiga cyane, igihe cyawe cyo kubaho kiriyongera ukaba warama nk’utarigeze arinywa.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru gitangaza ibijyanye n’ubumenyi, Nature Communications.



















TANGA IGITEKEREZO