00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo ntacyo bazi ku bikoresho by’umugore uri mu mihango

Yanditswe na

Dusabe Rose

Kuya 1 July 2015 saa 11:40
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo ntacyo bazi ku bikoresho byifashishwa n’abagore mu gihe bari mu mihango gusa ngo abenshi bazi kubagurira amashokola iyo bumvise ko bayirimo.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’itsinda LOLPervs agaragaza abagabo batandukanye basobanura icyo batekereza kuri kamwe mu dukoresho abagore bifashisha bari mu mihango; bitewe n’ishusho yako bamwe bemeza ko ari akantu ko guhesha umwana ibere, abandi bati ni ako gufasha umugore kunyara nk’umugabo mu gihe hari n’abavuze ari agakoresho ko gukore Cake “Keke”.

Ako gakoresho beretswe kazwi ku izina rya “Menstrual Cup” tugenekereje ni nk’agakombe ko kwifashisha mu gihe cy’imihango, mu by’ukuri ngo hashize igihe gakoreshwa ariko ubu ngo nibwo kari kumenyekana.

Gusa benshi ntibazi uko gakoreshwa gusa biroroshye kubyumva mu gihe waba uri umuntu ukunda inkuru z’ubuzima.

Aka gakombe gashyirwa mu gitsina cy’umugore ku buryo gakwiramo neza. Kambarwa amasaha 12 kugeza kuzuye imihango, ukagakuramo ukayimena, ukakoza nyuma ukagasubizamo.

Noneho ibaze abagabo batakazi bakabonye bagatangira kugakinisha kugeza bagashyize no ku munwa!!! Bagabo murajye mushishikarira kumenya byose.

Reba Video y’abatakazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages