00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu hari abantu badasaza n’iyo bafite imyaka myinshi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 August 2025 saa 07:00
Yasuwe :

Abantu benshi bafata gusaza nk’ikintu kibi ku buryo bamara igihe bashaka icyatuma badasaza vuba binyuze mu gukora siporo, kurya neza, kunywa amazi n’ibindi, abandi bakiteresha inshinge zituma badasaza, nyamara ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibanga ryo kudasaza no kuramba riba mu mubiri w’umuntu.

Hari abantu ubona badasaza cyangwa se yaba anashaje ukabona aracyakomeye. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Amerika Mayo Clinic, bwagaragaje ko abantu bameze gutya burya harimo abagira uturemangingo tudasanzwe nk’utw’abandi bantu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenze 100 bari hagati y’imyaka 60 na 70, bwagaragaje ko abantu bageze muri iyi myaka ubona badashaje cyane ndetse bakomeye hari ababa bafite uturemangingo twihariye dutuma umuntu akurana imbaraga n’iyo ashaje twitwa ‘stem-like memory T cells’.

Utu turemangingo dufite ubushobozi bwo kubaho igihe kirekire, kwisazura no kwibyazamo utundi tukaba twinshi bituma ubudahangarwa bw’umubiri budasaza, gutuma ubudahangarwa bugira ingufu nyinshi cyane cyane mu gihe cyo kurwanya indwara n’ibindi.

Impuguke mu bijyanye n’ubudahangarwa ku bitaro bya Mayo Clinic, akaba n’umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi , Dr. Cornelia Weyand, yavuze ko basanze abantu bafite utu turemangingo bafite ubushobozi bwo kurama no kugera mu myaka y’ubusaza bagifite imbaraga ugereranyije n’abatadufite.

Yagize ati “Twasuzumye aba bantu dusanga bafite ubudahangarwa nk’ubw’abantu bakiri bato nubwo bo bari mu myaka ya 60 na 70.”

Icyakora nubwo aba bantu bafite amahirwe menshi yo kudasaza vuba, hari ibyago bishobora guterwa no kugira utu turemangingo.

Dr Jörg Goronzy, uzobereye mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri kuri Mayo Clinic, yasobanuye ko abantu bafite utu turemangingo bafite ibyago byo kugira ibibazo bya ‘autoimmune disease’ bitera ubudahangarwa bw’umubiri kwitiranya uturemangingo tw’umubiri n’indwara, bukaba bwaturwanya.

Yagize ati “N’ubwo ari byiza kugira utu turemangingo dutuma udasaza vuba ariko hari n’ikiguzi cyo kwishyura.”

Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bugaragaza ko nyuma yo kugira utwo turemangingo n’abatadufite bashobora kuramba ndetse bakagumana ubukumi cyangwa ubusore bwabo binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, ndetse no kwirinda kubaho wenyine cyangwa kubaho igihe kirekire nta mukunzi ugira, kuko byagaragaye ko abantu babayeho gutyo baba bafite ibyago byinshi byo gusaza vuba.

Hari abakecuru usanga bakomeye wagira ngo baracyari mu bihe by'ubukumi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages