Hari ubwo usanga umuntu ahora ataka umutwe udakira igihe cyose kandi ntayindi ndwara afite ibimutera. Abahanga bagaragaza ko hari ibyo wakora kugira ngo wirinde kurwara umutwe.
Janine Good umuganga mu kigo cy’ubuvuzi cya kaminuza ya Maryland i Baltimore, avuga ko ku bantu bamwe gufata imiti y’umutwe bishobora gufasha kugabanya ububabare ariko ari ngombwa kubanza kumenya impamvu zitera umutwe udakira.
Guhindagurika kw’imisemburo
Bamwe mu bagore bakunda guhura n’indwara y’umutwe udakira iyo bari mu gihe cy’imihango ndetse mbere y’iminsi ibiri ko imihango iza cyangwa inyuma y’iminsi itatu irangiye.
Nanone abagore bashobora guhura n’indwara y’umutwe udakira mu gihe cyo gucura (menopause). Hari n’abagirwaho ingaruka n’uburyo bwo kuboneza urubyaro bakoresha.
Iyo amarangamutima yashegeshwe
Iyo umuntu afite imihangayiko, ubwoba bw’ahazaza, agahinda gakabije cyangwa mu gihe atungujwe inkuru mbi, bishobora gutera umutwe udakira.
Umunaniro ukabije
Guhorana umunaniro udashira nturuhuke neza, gukora akazi kenshi, isukari nke mu mubiri no gukora imyitozo ngororamubiri ikabije nabyo byatera umutwe udakira.
Ibidukikije
Amatara n’urumuri rwinshi nk’urwa televiziyo cyangwa mudasobwa, umwotsi w’itabi, urusaku rwinshi,cyangwa iyo ikirere gihindutse hakaza ubushyuhe bwinshi, hari ubwo bitera umutwe udakira.
Imirire mibi n’ibisindisha
Gutinda kurya ukagira inzara, kunywa inzoga cyangwa ikawa nyinshi nabyo bishobora gutera umutwe udakira.
Niba ukeneye ubufasha bw’umutwe udakira, gerageza inama zikurikira.
Ryama mu cyumba gituje kandi cyijimye
Abantu benshi barwara umutwe udakira bavuga ko babangamirwa n’urumuri n’amajwi asakuza , bishobora kubabaza umutwe.
Nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Nature Neuroscience bubitangaza, ububabare buterwa n’urumuri bushobora guturuka ku itsinda ry’utunyangingo ngengabuzima twumva urumuri mu jisho, bigatera umutwe udakira.
Shyira igitambaro gikonje ku mutwe wawe
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’indwara y’umutwe mu bitaro bya NYU Langone mu mujyi wa New York, agira ati: “Benshi mu barwayi banjye bakunda kwishyiraho ibitambaro bitose bikabafasha.
Dr. Newman avuga ko abantu bamwe bashobora guhitamo kwishyiraho igitambaro gishyushye. Ubushyuhe bushobora gufasha kuruhura imitsi. Ushobora kandi kugerageza kwiyuhagira kugira ngo umutwe ugabanye kukurya.
Kunywa amazi menshi
Nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha abantu barwaye umutwe udakira, ngo umuntu umwe kuri batatu barwaye avuga ko umwuma ari imbarutso yo kubabara umutwe. Gukomeza kunywa amazi bishobora gufasha mu gukumira kurwara umutwe.
Roderick Spears inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe muri Penn Medicine muri Philadelphia, avuga ko iyo wumvise urwaye umutwe kunywa amazi menshi bishobora kugufasha.
Niba udakunda kunywa amazi gerageza kunywa amazi meza ukoresheje igice cy’indimu. Iyo amazi yawe aryoshye bishobora kugufasha kunywa menshi.
Kora ‘Massage’ y’umutwe wawe
Massage ishobora gufasha imitsi yawe kuruhuka kandi ifasha no kuvura ububabare ubwo ari bwo bwose harimo n’ubw’umutwe.
Imyitozo ngorora mubiri
Dale Bond umwarimu w’indwara zo mu mutwe n’imyitwarire ya muntu mu bitaro bya Miriam n’ishuri ry’ubuvuzi rya Brown Alpert i Providence, ku kirwa cya Rhode, avuga ko imyitozo ngororamubiri ifasha kugabanya umutwe udakira.
Avuga ko ibyo bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutwe udakira.siporo zigabanya umuhangayiko zikanafasha gusinzira neza bigatuma utarwara umutwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!