Ubwiza bw’igitsinagore, nk’uko bikunda kuvugwa, burahenda. Uzasanga umukobwa asabwa kwita ku musatsi we, agakenera ’maquillage’ n’ibindi bitandukanye, usanga bishobora no gukenerwa n’abagabo ariko ababikoresha bakaba ari bacy ugereranyije n’igitsinagore.
Kimwe mu bindi bice by’umubiri bisigaye byitabwaho cyane, ni inzara. Ubusanzwe ntabwo zahoze zifite igisobanuro kinini mu buranga bw’umugore, nk’uko wavuga umusatsi na ’maquillage’ ariko nazo ni igice kigaragarira amaso ku buryo impamvu yo kucyitaho yumvikana cyane.
Uzasanga umukobwa cyangwa umugore ufite inzara ndende kandi zikomeye, agaragara nk’ufite inzara nziza. Icyakora si buri wese ugira izi nzara, ndetse n’igihe cyo kuzitaho ni kirekire, ari nayo mpamvu muri iyi minsi hasigaye hakoreshwa inzara z’inkorano, ziba zijya kumera nk’inzara zisanzwe.
Gukora inzara z’inkorano ndetse no kwita ku nzara muri rusange bimaze kuba umwuga utunze abantu hanze aha, aho usanga hari ama-salon yihariye atanga izi serivisi, zikomeje gukundwa uko iminsi irushaho kwigira imbere.
Icyakora nubwo iyi serivisi iri kurushaho gukenerwa na benshi, ntabwo ari buri wese ufite ubushobozi bwo kwigondera igiciro cyo kujya muri salon buri uko akeneye kwita ku nzara ze, na cyane ko ubukungu bwahungabanye muri iyi minsi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe uburyo bworoshye ushobora kwifashisha mu gutunganya inzara zawe, bigatuma zikomeza gusa neza kandi bitaguhenze cyangwa ngo bigutware umwanya munini.
Icyakora ubu buryo ntibukwiriye kukubuza kujya gutunganyiriza inzara muri salon zabugenewe, gusa bushobora kubwunganira, bikaba byagabanya nk’inshuro ujya gutunganyiriza inzara muri salon, ari nako bigabanya ikiguzi gikoreshwa muri izo serivisi.
.
Ushobora gufata icupa rya pulasitiki ukarikata hejuru no hasi, ugasigarana igice cyaryo cyo hagati kiba gisa nk’ikirambuye kandi cyoroshye, kurusha ibice byo hasi cyangwa hejuru y’icupa. Biba byiza kudakoresha icupa rifite imigongo, ahubwo ugakoresha icupa rya pulasitiki yoroshye, nk’iricururizwamo amazi.
Bitewe n’ingano y’inzara wifuza gukora, iki gice cy’icupa uragikata kurushaho, waba wifuza nko gukorera urwara rumwe birumvikana ko ugikata kikaba gito, ugakuramo agace ukeneye gusa.
Igice wakase urakizingazinga ukacyegeranya, ubundi ukakizirika n’urudodo uba wateganyije ukazirika cyane kugira ngo kitazinguka. Iyo urangije, uragifata ukagishyira mu mazi ashyushye cyane, kikamaramo nk’umunota umwe.
Iyo umunota urangiye, ufata cya gice cy’icupa wakase ukagikata ukurikije uko inzara zawe zingana, ukakireshyeshya neza kugeza ubwo kingana n’urwara ushaka kucyomekaho.
Ni ngombwa kandi gutunganya iki gice cy’icupa cyane cyane mu mpande zacyo, wirinda cyo gishobora kuba cyagukomeretsa. Ibi bijyana no guconga neza iki gice cy’icupa kugira ngo kirusheho kugira ishusho y’urwara rusanzwe. Ibi byose bigomba gukoranwa isuku iri ku rwego rwo hejuru.
Mu gihe agace k’icupa wamaze kugatunganya neza kareshya nk’urwara wifuza kugashyiraho, wifashisha ‘glue’ ukayishyira ku rwara wifuza komekaho uru rwara uba umaze gutunganya mu gice cy’icupa rya pulasitiki, warangiza ukarushyiraho wifashishije ‘ongles colle’ ukarindira ko rufataho neza. Iyo urangije ushyiraho amabara (vernis) wifuza, ubwo ukazajya urwitaho nk’uko bigenda ku nzara z’inyomekano zashyiriweho muri salon zabugenewe.
Ku bantu badakunda inzara z’inkorano, hari uburyo bakoresha kugira ngo inzara zabo zirusheho gukura vuba kandi zikomeye, cyane cyane ku bantu bagira inzara zoroshye.
Ubu buryo bukoresha ibintu birimo indimu, tungurusumu, amavuta ya ‘coconut’ n’amazi arimo umunyu.
Ufata indimu ukayikatamo kabiri, amazi yayo ukayasiga neza ku nzara, warangiza ugakata tungurusumu mu duce duto, ukazivanga n’amavuta ya ‘coconut’ ubundi ukabisiga ku rwara wamaze gushyiraho amazi y’indimu. Iyo urangije, ushyira intoki wasize mu mazi arimo umunyu zikamaramo iminota itanu nibura.
Ibi bituma inzara zikura vuba, zigakura zikomeye kandi zisa neza, gusa bisaba kwitonda mu gihe uri kubikora, ukirinda kubishyira ku gikomere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!