00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwiza wakoresha ushaka kuruhuka mu rugendo rw’akazi

Yanditswe na Viola Mutavu
Kuya 23 January 2017 saa 10:30
Yasuwe :

Mu mibereho ya muntu n’ubwo akenera gukora agamije gushaka ikizamutungana n’umuryango we ku bawufite n’abateganya kuwugira biba byiza iyo abonye uburyo bwo kuruhura umubiri, nawe akabona igihe cyo gutekereza indi mishinga mu buryo bwagutse.

Hari abavuga ko umuntu wirirwa mu rugo ashobora kuvunika ku rugero rumwe n’uwagiye mu kazi, bitewe n’imirimo y’urudaca aba akora irimo kurera abana, kubafasha mu mikoro y’ishuri no kwidagadura, gusura inshuti n’umuryango ndetse n’indi mirimo yihariye ikorwa mu rugo.

Nubwo ingendo z’akazi zigora cyane, nyuma y’amasaha y’akazi hari uburyo umuntu ashobora gukoresha bikamufasha kuruhuka ndetse no gutaha ameze neza, ku buryo ashyika mu rugo yagaruye ubuyanja, nta munabi atewe n’umunaniro nk’uko ikinyamakuru The Entrepreneur cyabigaragaje.

Mu buhamya bwe, Visi Perezida ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri National Car Rental, Rob Connors yatangaje uburyo yakoreshaga umwanya w’urugendo atembera ibihugu bitandukanye agamije no kugabanya umunaniro. Rob Connors yatembereye mu bihugu birenga 50 ndetse akorana na sosiyete zikora ingendo zitandukanye mu gihe cy’imyaka 20.

Bimwe mu bintu byo kwibandaho yagaragaje bikubiye mu ngingo eshanu zikurikira:

1. Kurara muri hotel

Nyuma y’umunsi w’inama nyinshi, kumara igihe muri hotel bishobora kugabanya umunaniro wakuye mu kazi. Amahoteli menshi atanga serivisi ku bashyitsi harimo izo koga muri pisine no mu bwogero bw’amazi ashyushye (hot tub) atuma umuntu agubwa neza ndetse n’ibyumba byo kuruhukiramo.

Iki ni igihe cyawe cyo kugerageza kubikora, ukananura imitsi (massage), ugakoresha inzara, ukaniyogoshesha umusatsi. Umugoroba wawe ukawumara uri kuruhukira muri pisine.

2. Kureba ibiganiro ukunda

Kumara ijoro rimwe cyangwa abiri muri hotel, ureba ibiganiro ukunda kuri televiziyo, kuri laptop na telefoni yawe cyangwa ukumva umuziki ni uburyo bwo kuruhuka neza nta nkomyi.

Nyuma y’igihe muri hotel, umaze kuruhuka utangira kwitekerezaho ndetse ugaha umuryango n’inshuti umwanya wo kuganira.

3. Hindura imyitozo usanzwe ukora

Abantu benshi usanga bigomwa gukora ibyo bamenyereye kubera inshingano zo mu rugo. Mu gihe uri mu rugendo, wakoresha igihe cyawe yaba mbere cyangwa nyuma y’inama maze ugakora siporo ukunda.

Amahoteli agira ibyuma byinshi byo gukoreraho imikino ngororamubiri harimo na yoga n’izindi siporo umuntu yakora mu gihe cy’urugendo rw’akazi.

4. Sohoka utembere

Iyo ukunda gukora ingendo kenshi mu kwezi, hari igihe wibagirwa ko izo mu kazi zishobora gukorerwa mu mijyi ya mbere myiza ku Isi.

Ugomba kwirinda kurara ukora akazi muri hotel, ahubwo usabwa gusohoka ugatembera ukareba n’ibice bihakikije.

Mu buhamya bwe, Visi Perezida ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri National Car Rental, Rob Connors yatangaje ko kera agikora ingendo 12 mu mwaka yageragezaga kureba imikino ya baseball muri buri mujyi yasuraga.

Ati “Njya New York, nasubitse kurya, njya gutembera i Manhattan numva ndaruhutse nyuma y’umunsi w’umuruho n’inama nyinshi.”

Nyuma yo gusura umujyi mushya cyangwa uwo usanzwe ugendamo ariko mu bundi buryo, uruhuka mu mutwe bityo ukagira ibihe byiza mu rugendo rw’akazi.

5. Ryama uruhuke

Ku rundi ruhande, mu gihe usoje akazi k’umunsi, nta tegeko ryanditswe ko ugomba gukora ikintu runaka. Ufite uburenganzira bwo gushyira ikimenyetso ku rugi gikumira buri wese ushaka kukurogoya, ugategura imyambaro y’umunsi ukurikira ndetse na gahunda yawo yose.

Umuntu aba abonye n’igihe cyo kuryama neza mu mahoro kubera ntawe uba uri bukubyutse. Ibi bituma umubiri wawe n’ubwonko bikora neza ku munsi ukurikiyeho bigatuma ushishoza ndetse wanajya mu gihe cy’inama ya mu gitondo n’akazi ukagakora neza ugatanga umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages