00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwiza bwatuma usama vuba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 November 2023 saa 08:32
Yasuwe :

Birashoboka ko wowe n’uwo mwashakanye mwaba mubona igihe cyanyu cyo kugira umwana kigeze cyangwa se cyararengeranye ariko mwagerageza ntibihite bibakundira mugategereza mugaheba. Niba byarakubayeho cyangwa ari byo bihe uri gucamo, cyangwa se ukaba witegura kubyinjiramo, hari inama zitandukanye zatanzwe n’inzobere za gufasha.

Ni inama dukesha ikinyamakuru AfriqueFemme, zigiye zitandukanye kandi zishingiye ku buhamya bw’ababibayemo, bakaza kubisohokamo bemye.

Ivanemo igitutu cyo gushaka gusama shishi itabona

Imyitwarire y’umugore igira uruhare mu bijyanye n’igihe cye cy’uburumbuke. Aha ni ukuvuga ko uburyo bw’imirire ye, uburyo abonanamo n’uwo bashakanye n’igihe babonanira; byose ari ibintu bishobora kugira uruhare mu kuba yasama cyangwa ntasame by’umwihariko iyo atitaye ku bijyanye n’ukwezi kwe ngo akurikize ibihe by’uburumbuke abe ari byo abonaniramo n’umugabo.

Hari bamwe bavuga ko byaba byiza gukora imibonano mpuzabitsina nibura buri minsi ibiri, abandi bakavuga ko byaba akarusho kuyikora buri munsi kugira ngo umugore abashe kwiyongerera amahirwe yo gusama, ariko abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza ko kwishyiraho igitutu atari byiza nubwo badahakana ko kubikora inshuro nyinshi byongera amahirwe yo gusama.

Muzirikane ko kuba umuntu adatuje anifitemo umuhangayiko, bigira ingaruka ku bijyanye n’uburumbuke ku buryo hatangwa inama ko byoroshye kuba umuntu yasama mu gihe cy’impeshyi ari mu biruhuko kurusha uko byaba ari mu mihangayiko y’akazi n’ibindi bibazo by’ubuzima abantu bakunze kwisangamo mu gihe bari gushakisha.

Ibande ku mirire yawe

Bizwi neza ko indyo yuzuye kandi ifite isuku ari urufatiro rw’ubuzima bwiza. Kugira ubuzima bwiza ubikesha imirire myiza rero, biri mu byongera amahirwe yo kuba wasama ari nayo mpamvu hatangwa inama yo kurya neza ibirimo vitamini ndetse n’imyunyu ngugu mu gihe wifuza gusama, by’umwihariko ibyiganjemo Vitamini ya B9 mu gihe cy’amezi atatu kugera kuri ane mbere yo kugerageza.

Muri iki gihe usabwa kwibanda ku mboga rwatsi zaba iziribwa zitetse n’izishobora kuribwa zikiri mbisi, amagi ndetse n’imbuto.

Unagirwa inama yo kurya ibirimo Fer na Fibre nk’ibishyimbo, soya, inyama y’umwijima utarwaye, ibinyampeke, tofu ndetse n’imbuto za sésame kuko byose binafasha mu gihe cyo gutwita na nyuma yo kwibaruka.

Kurya ibyiganjemo Vitamin C by’umwihariko ku mugabo

Iyi vitamini izwiho kongera ubushobozi bw’intangangabo, uburyo zigendamo n’uburyo zihura n’intangangore. Ziboneka cyane mu mbuto nka pomme, inanasi, watermelon, inyanya, amashaza, amashu, poivron, no mu birayi.

Ibindi byo kwitaho harimo kwirinda umubyibuho ukabije no kuba umuntu yatakaza ibiro cyane kuko bigira ingaruka ku burumbuke. Hari kandi kwita ku buryo imibonano mpuzabitsina ikorwamo aho hatangwa inama yo kwifashisha uburyo gakondo buzwi nka “ position du missionnaire” kuko bufasha intangangabo guhura vuba n’intangangore.

Ugomba kandi kuba umaze igihe kirekire uhagaritse gukoresha imiti ibuza gusama n’iyo kuringaniza imbyaro niba warigeze kuyikoresha, ku buryo usabwa kumara amezi runaka utongeye kuyikoresha ndetse mu gihe watangiye kubonana n’umugabo bavuga ko wajya unyuzamo iminsi hagati y’ibiri n’itatu mutongeye kugira ngo intangangabo zirusheho kwikora neza no kugira imbaraga.

Mugomba kwizera neza ko umugabo yageze ku gasongero k’ibyishimo ku buryo intangangabo zibasha kuboneka kuko ari yo nzira ifasha umugore gusama, mukanazirikana ko gukora siporo ari ingenzi by’umwihariko iyo koga n’iyo kugenda n’amaguru.

Mugomba kugendera kure inzoga n’itabi ari na ko mwirinda kugira aho muhurira n’ibintu byiganjemo ibinyabutabire nk’amarangi, imiti bayafunguza, imiti y’amazi bakoresha basukura ibintu n’ahantu kandi mu gihe ugiye gukoresha umuti uwo ari wose ukabanza kuvugisha umuganga kugira ngo akubwire niba utateza ingaruka muri urwo rugendo.

Kugira ngo umugore asame vuba hari inama nyinshi zigaragaza ibyakorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages