Urubuga Very Well Mind rusobanura ko kubabarira ari icyemezo umuntu afata yisanzuye, agahagarika ibyiyumvo by’umujinya, inzika ndetse no kumva washyiriraho ibihano umuntu wagukoreye ikintu kibi.
Umuntu rero ashobora kugira ubushobozi bwo kubabarira abandi, nyamara we kwibabarira bikamugora .
Mbere na mbere ugomba kumva ko kwibabarira mu gihe wakoze amakosa atari uguha icyuho imyitwarire mibi. Kwibabarira ni ukwakira ibyabaye cyangwa imyitwarire mibi wagize, ukagira ubushake bwo kubirenga hatabayeho kubitindaho kandi byo ubwabyo utabasha kubihindura.
Dore intambwe zagufasha kumenya kwibabarira:
Jya umenya kwakira inshingano
Kumenya guhangana n’ibyabaye niyo ntambwe ya mbere mu kwibabarira. Niba wajyaga ugerageza gushaka inzitwazo cyangwa impamvu zatuma amakosa wakoze agaragara nk’ayemewe, ni igihe cyo kubura amaso ugahangana n’ibyo wakoze kandi ukabyemera.
Niwemera ko wagize uruhare mu kubabaza abandi, bizakugabanyiriza intekerezo mbi wari kwigiraho, kwicuza no kwicira urubanza.
Emerera ibyiyumvo byo kwicuza bigaragare
Nyuma yo kwemera amakosa wakoze, ushobora kuzahura n’ikibazo cyo kwigiraho intekerezo mbi nko kwicira urubanza no kumva ufite isoni. Nyamara buriya gukora amakosa ukiyumva utyo, ni ibintu bisanzwe, ni no kuba ufite ubuzima bwiza.
Ibi byiyumvo ni byo bizakubera nk’imashini izatuma wikosora ukaba umuntu mwiza.
Sana ibyo wangije kugira ngo wigarurire icyizere
Kugerageza kugarura ibintu mu buryo ni igice cy’ingenzi cyane mu kubabarira kabone n’ubwo umuntu waba urimo kubabarira ari wowe ubwawe. Nk’uko ushobora kutababarira umuntu wagukoreye nabi kugeza aje kugusaba imbabazi mu buryo runaka, ni na ko kwibabarira bizagukomerera mu gihe noneho ari wowe ubwawe wayakoze.
Uburyo bumwe rero bwo gukuraho uko kwishinja icyaha, ni ukugerageza gukosora amakosa. Saba imbabazi niba umutima ubiguhata kandi ugerageze n’ubundi buryo bwose wagarura ibintu mu buryo n’umuntu cyangwa abantu wakoshereje.
Haranira kuba mushya
Buri muntu wese arakosa kandi aba afite ibintu yakoze yicuza. Kwisanga wabaye imbata y’intekerezo z’amakosa wakoze rero, kumva wiyanze cyangwa se no kwigirira impuhwe bishobora kwangiza cyangwa bikakugora guharanira icyubahiro cyawe nk’umuntu ndetse no kubona impamvu y’ubuzima.
Iga kwibabarira, bizakurinda umuhangayiko, bizakugabanyiriza ibyago byo guhura n’indwara y’agahinda gakabije ndetse no kugira ubwoba bw’ahazaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!