00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburebure bwa santimetero 13: Amakuru ukwiye kumenya ku gitsina cy’umugore

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 July 2026 saa 05:51
Yasuwe :

Kenshi tuvuga igitsina cy’umugore ‘vagin’ abantu bakumva ko ari uriya mwanya uri hariya gusa, abantu babona ariko ibibera imbere biba bicika.

Igitsina cy’abagore ni umwanya uhuza ibice by’inyuma by’imyibarukiro n’iby’imbere nk’inkondo y’umura (cervix). Nubwo akenshi iki gitsina kigaragarira inyuma ariko benshi cyane cyane ba nyirabyo ntabwo baba babifiteho amakuru menshi.

Igitsina cy’abagore ibikiranga bishobora guhinduka uko umuntu akura. Uburebure bwacyo buhinduka uko umuntu akura bikajyana n’imihindagurikire y’imisemburo.

Mbere y’ubwangavu, igitsinagore kingana na santimetero ziri hagati ya 5,5 n’umunani. Ni ukuvuga kuva hanze inyuma kugera aho inkondo y’umura ihera. Mu gihe cy’ubwangavu hagati y’imyaka 8 na 13 ingano iriyongera n’imisemburo ikiyongera.

Ku muntu mukuru igitsina cy’umugore kiba gifite hagati ya santimetero 6,5 na santimetero 12,5. Ni ukuvuga kuva inyuma ku mwinjiro kugeza ku nkondo y’umura, igice kiri munsi ya nyababyeyi. Icyakora imibare ihinduka bijyanye n’imiterere y’umuntu.

Ku bijyanye n’ubugari cyangwa umuzenguruko nta mibare ihamye kuko bijyana n’uburyo umuntu abaho ikindi bikajyana n’uko ruriya rugingo rworohereye.

Rwaguka cyangwa rugasubirana bijyanye n’ibiri kuba. Iyo umugore akeneye imibonano mpuzabitsina, iyo ari muri ‘mood’ isanzwe cyangwa ari kubyara ingano irahinduka.

Iyo abashakashatsi bagenekereje bagaragaza ko igitsina cy’umuntu usanzwe ubugari/umurambararo w’igitsina kiba kingana na santimetero ziri hagati y’ebyiri n’eshatu. Umuzenguruko uba ungana na santimetero hagati y’esheshatu n’icyenda. Icyakora iyo umugore afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina iyo ngano iriyongera kuko imikaya iba yakwedutse.

Mu bindi bishobora guhindura ingano y’igitsina gore harimo ibihe by’ukwezi umugore arimo. Iyo ari mu mihango kiba gito kuko inkondo y’umura (cervix) iba isa n’iyamanutse igitsina kikagabanya ingano nyuma yayo ingano ikiyongera kuko inkondo y’umura iba isa n’iyazamutse bikiyongera iyo umugore ari mu minsi y’uburumbuke.

Ikindi ingano y’igitsina cy’umugore yiyongera bijyanye n’ibihe umugore arimo. Nk’urugero iyo atwite inkondo y’umura iba yazamutse na cyo kikaba kirekire ni ukuvuga kuva inyuma aho abantu babona kwinjiramo imbere.

Imibonano mpuzabitsina na yo ishobora gutuma cyiyongera, cyangwa ibindi bikoresho bishobora gusimbura umugabo muri ibi bikorwa.

Ku bijyanye n’igihe igitsina cy’umugore kirangiza gukurira, byose birangira nyuma gato y’ubwangavu ha handi umubiri uba ugeze ku gasongero mu bijyanye no gukura.

Ubwangavu butangira hagati y’imyaka umunani n’imyaka 13. Imyanya myibarukiro irangira gukura hagati y’imyaka 17 na 19 y’ubukure nubwo hari n’abageza ku myaka 20 cyangwa 21.

Bitandukanye n’izindi ngingo igitsina gore gishobora kwaguga bijyanye n’ibyo gikoreshwa n’uko gikora na nyuma y’iyi myaka, ikindi imisemburo, imibonano mpuzabitsina, kubyara no gukura na byo birakigabanya cyangwa bikacyongera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages