Nk’uko ubushinjacyaha bw’i Valenciennes bwabitangaje, aba babyeyi bafite imyaka 35 na 32 bashinjwa icyaha cyo kwica abana babo babatereranye no kutabitaho, nyuma y’uko impanga zabo ebyiri zibonetse zapfuye mu rugo rwabo i Beuvrages.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana babonetse mu bitanda byabo bapfuye, nyuma y’uko ababyeyi bahamagaye ubutabazi bavuga ko babasanze batanyeganyega. Iperereza ryaje kwemeza ko impamvu y’urupfu ari umwuma.
Nyuma y’ibi byago, abandi bana bane bo muri uyu muryango bafite hagati y’imyaka ibiri n’igice n’itandatu bashyizwe mu maboko y’inzego zita ku mibereho y’abana.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko icyaha cyo kutita ku mwana utagejeje ku myaka 15 bikamuviramo urupfu gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30 y’imirimo y’agahato mu buroko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!