00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya : Uko natereswe n’umutinganyi (igice cya nyuma )

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 January 2016 saa 05:44
Yasuwe :

Mu gice cya II cy’inkuru mperutse kubagezaho,Nababwiye ukuntu tukibonana n’uyu musore yahise ansaba ko twashakisha ahantu hatuje twicara kugira ngo tuganire neza, mbabwira n’uburyo yatumije borosheti (Brochettes) n’inkoko yokeje kugira ngo tubisangire. Nabatekerereje kandi ukuntu mu gihe twari dutegereje ko bishya yashatse kunyagaza, ariko nkamubera ibamba maze nkamwishikuza kubera ko ntari nzi icyo yifuzaga mu by’ukuri.

Ubwo twari mu kabari,akansabaga kumwegera ankorakora ku rutugu nagize ubwoba bwinshi cyane ariko nkiyumanganya nkamwegera kugira ngo menye vuba icyo anshakaho. Reka mbambwire ibyakurikiye uko kunyagaza kwe.

Yahise agira ati “Ibyo ngiye kukubwira ntibigutungure. Njye ndakwikundira cyane, ku buryo ari byo nashakaga kukubwira”.

Muri ako kanya nakubiswe n’inkuba mpinda umushyitsi. Ni bwo bwa mbere nari numvise umuhungu umbwira ko ankunda mu buzima bwanjye.

Akibona ko ntunguwe, yahise ambwira ko ntakwiye kubyibazaho cyane, kuko ari ibintu bisanzwe mu buzima, n’ubwo bigoye ko mpita mbyumva, maze ansaba ko nakomeza kwinywera fanta yari yanguriye. Nkiyisomaho, bahise bazana za brochettse n’inkoko yari yatumije turabisangira.

Ubwo twari twaryohewe yaje kumbwira ko ikintu cyose nzajya musaba azakimpa. Mu kungaragariza urukundo amfitiye, yahise ambaza ikintu cya mbere nkunda mu buzima bwanjye kugira ngo akingurire.

Akimbwira ibyo, nagize isoni, nibaza koko niba ibyo ambwira ari ukuri. Namubwiye ko nkunda kwambara neza no kugira ifaranga mu mufuka, ahita ansaba ko buri mpera y’icyumweru najya ngenda kumusura akampa amafaranga ibihumbi 50 yo kwikenura.

Ibyo twaryaga byarashize yishyura amafaranga agera ku bihumbi 10, maze ambaza aho nerekezaga ngo ahangeze kuko yari afite imodoka ye aho hafi y’akabari.

Namubwiye ko ntuye mu Nyakabanda ariko mfite akazi ngomba gukora saa mbiri n’igice, ahita antwara.

Tukigera mu modoka ye yashyiramo indirimbo y’umuhanzi The Ben yitwa “ Uzaza ryari ”, ambwirako ayintuye nanjye ndamushimira nti “ Urakoze.”

Tukigera mu muhanda wo kuri Onatracom naratunguwe cyane, kuko uyu musore wari antwaye yahise ankora ku gitsina ndikanga mpita mfata ukuboko kwe ngushikuza ku gitsina cyanjye yari yafashe. Mubajije ibyo arimo n’icyo ashaka, ansubiza agira ati “Mbabarira mukunzi, ndifuza ko wansaba icyo ushaka cyose, ariko nanjye ukanshimisha uko mbyifuza sha”.

Nahise nturika ndaseka cyane, nawe abyibazaho cyane. Ambajije icyo nsetse, mubwira ko nsetse ibyo ambwiye kandi ko agiye guhura n’ingaruka z’uko ankoreye ku gitsina, nti “Turakizwa na Polisi”.

Yahise ahagarika imodoka ye aho twari tugeze hafi y’amarembo ya Hoteli Serena, ansaba imbabazi nyinshi agira ati “Mbabarira ndakwinginze wivugira hejuru, mbabarira winteza abantu, ahubwo umbwire icyo ushaka cyose ndakiguha ariko utanteje rubanda.”

Kubera umujinya, nahise mubwira ko namumenye kandi ko ntari umutinganyi. Mubwiye ko kuba yankoze ku gitsina ngiye kubimuregera, yahise akura inoti 20 z’ibihumbi 5 mu mufuka w’ipantalo ye arazimpfumbatiza, ari na ko akomeza kunsaba imbabazi.

Bitewe n’uko nari nsanzwe nzi ko ubutinganyi butemewe mu Rwanda ariko nta n’itegeko rihana ababukora, nahise nsohoka mu modoka ye mfite ayo mafaranga mu ntoki ariko nijijisha ngo atabona ko nyakeneye mpita ntega moto hafi aho, ndataha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages