Mu nzu zikinirwamo uyu mukino usangamo abatari bake birirwamo bari kwiga birambuye ku makipe bari bushyirireho amafaranga kugira ngo bagwe ku gatubutse.
Umugabo witwa Makombe Hycenthe yegukanye miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda muri iyi mikino abikesha ibiceri bitatu by’ijana yari yashoye.
Nubwo bimeze bityo ariko hari abawuyobotse baburiramo intama n’ibyuma kugeza ku bo wasenyeye ingo ariko bibananira gukuramo akarenge bibera imbata zawo na bugingo n’ubu.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’abakunzi b’uyu mukino w’amahirwe, bagaragaje ko umaze kubabera nka virusi kubera ko benshi mu bawukinnye nta wushobora gupfa kuwureka.
Byukusenge Patrick w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko Betting yamaze kumutandukanya n’umugore we kubera uburyo yamuhombeje.
Yagize ati “ Betting si ikintu nakwifuriza umuntu ko yajyamo kubera uko yansenyeye kuko nyuma yo guhomba ibihumbi 800 byatumye umugore wanjye anta yisubirira iwabo ku buryo no kumukurayo kugeza n’ubu yabyanze.”
Akomeza avuga ko nubwo uyu mukino wamuhombeje ukanamusenyera wamaze kumugira imbata kugeza n’ubu akaba adashobora kumara iminsi ibiri atawukinnye.
Bimana Evariste wo mu Murenge wa Nyakabanda,na we avuga ko yananiwe kureka uyu mukino nubwo atabasha kugira amahirwe yo kuwungukiramo.
Yagize ati “ Nibaza uko nawureka ariko byaranze kubera ko sinshobora kurara ntawukinnye kandi sinjya ngira amahirwe nk’ay’abandi yo gutsinda.”
Yakomeje avuga ko uyu mukino utuma adasinzira kuko iyo yamaze kugerageza amahirwe ye arara akurikirana uko amakipe yashyiriyeho amafaranga yatsindanye.
Nkusi Emmanuel we yemeza ko imikino y’amahirwe ari yo asigaye akesha amaramuko dore ko yanaretse akazi ko kudoda inkweto yakoraga.
Yavuze ko adashobora kumara iminsi ibiri atabonye amafaranga ibihumbi bine by’inyungu mu gihe akidoda inkweto yashoboraga no kumara icyumweru atarabona inyungu ingana n’ayo mafaranga.


















TANGA IGITEKEREZO