00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Uwavutse atagira nyababyeyi yibarutse impanga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 3 February 2015 saa 08:18
Yasuwe :

N’ubwo umugore w’Umwongerezakazi, Hayley Haynes yavutse adafite nyababyeyi yabashije kwibaruka abana babiri b’impanga kandi bafite ubuzima bwiza.
Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko Hayley yamenye ko imyanya myibarukiro ye ifite ikibazo afite imyaka 19 abaganga bakamubwira ko atabasha kubyara kuko adafite ibice bituma umugore abyara kandi anafite imiterere ya kigabo.
Hayley avuga ko ubwo babwirwaga ko atazabasha kubyara byamuteye ipfunwe akibaza ukuntu azashaka umugabo nawe ari (…)

N’ubwo umugore w’Umwongerezakazi, Hayley Haynes yavutse adafite nyababyeyi yabashije kwibaruka abana babiri b’impanga kandi bafite ubuzima bwiza.

Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko Hayley yamenye ko imyanya myibarukiro ye ifite ikibazo afite imyaka 19 abaganga bakamubwira ko atabasha kubyara kuko adafite ibice bituma umugore abyara kandi anafite imiterere ya kigabo.

Hayley n'impanga yabyaye

Hayley avuga ko ubwo babwirwaga ko atazabasha kubyara byamuteye ipfunwe akibaza ukuntu azashaka umugabo nawe ari nk’umugabo bikamuyobera.

Yagize ati" Nkimara kumva ko nta nyababyeyi mfite, nayobewe ubwo burwayi bwamfashe, naterwaga agahinda k’uko ntazigera mbyara. Nibazaga ukuntu nzashaka umugabo nanjye ndi nk’umugabo bikanyobera.”

Muri 2007 abaganga bavumbuye ko hari nyababyeyi bashobora gutera mu muntu akabyara , bashatse intanga z’umugabo n’iz’umugore bazihuriza muri laboratwari bazitera muri iyo nyababyeyi bamaze kuyimushyiramo biremera.

Byatumye abyara abana babiri b’impanga afite imyaka 28 kandi bameze neza.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages