Igitabo cyatiruwe ni icyanditswe na Balbir Sing cyitwa Indian Cookery. Iryo somero ryagitije mu 1968 ariko uwagitiye ntazwi kuko inyandiko bandikagaho abatiye ibitabo icyo gihe zitakiboneka.
Icyo gitabo cyoherejwe ku isomero mu ibahasha kiri kumwe n’amande y’amapawundi 20 nk’ubukererwe bwo kugitirura.
Isomero Paisley Central ryatangaje ryashimishijwe n’icyo gikorwa cyo gutirura icyo gitabo, nubwo uwabikoze atigeze yigaragaza.
Ubuyobozi bw’isomero bwatangaje ko ayo mafaranga yatanzwe azahabwa imiryango ifasha ababaye kuko muri iyi minsi nta mande yakwa abantu batinze gutirura ibitabo.
Igitabo cyatiruwe ntabwo kizasubizwa mu bitabo bitizwa kuko cyangiritse cyane.
Balbir Singh wanditse icyo gitabo ni Umuhinde wavukiye muri Punjab mu 1912. Yari umwe mu batetsi bakomeye ku isi, akaba yarabaye umwarimu ubyigisha ndetse n’umwanditsi w’ibitabo bivuga ku guteka. Yapfuye mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!