Izi nkweto zifite uburebure bwa santimetero 30 zingana na nimero 49 ugendeye ku bipimo by’inkweto by’i Burayi cyangwa 15 mu gipimo cyo muri Amerika, zabonetse ahabaga ikigo cya gisirikare cya Magna.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, ni bwo habonetse urukweto rumwe, batangira gushakisha n’izindi kuri ubu bakaba babonye inkweto umunani.
Rachel Frame, uri mu bari gukora ubu bushakashatsi, yavuze ko bitangaje cyane kubona inkweto zifite ubwo bunini, zingana gutyo kuko mu zindi bagiye babona 0,4% ni zo zari nini kuri urwo rugero gusa.
Frame, yavuze ko bari kwibaza ba nyir’izi nkweto kuko bitangaje kubona abantu bafite ikirenge kingana gutyo. Yavuze ko bari gutekereza ko bashobora kuba ari Abanya-Syria, Abanya-Croatia cyangwa Abataliyani kuko hari amateka avuga ko abo bantu bose bagiye boherezwa muri icyo kigo.
Yongeyeho ko bifuza no kumenya impamvu muri aka gace ari ho habonetse inkweto zifite ubwo bunini budasanzwe kurusha ahandi.
Frame yasobanuye ko ibintu byafashije izi nkweto kurama ari uko ubutaka zari zirimo bufite umwuka muke wa oxygène, bigafasha ibintu bikozwe mu giti, uruhu cyangwa imyenda kutabora byihuse.
Iri tsinda ry’abashakashatsi rirateganya ko bazamenya byinshi kuri izi nkweto mu mpera z’uyu mwaka, aho bazaba barangije gusuzuma neza igihe izi nkweto zakozwemo. Ibyo bizafasha kumenya neza abantu babaga mu kigo cya gisirikare cya Magna mu gihe cy’Ubwami bwa Roma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!