Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko uretse abashotse inzira y’uburaya, hari n’abandi basigaye bagurisha amafoto y’ubwambure bwabo kuri internet ngo barebe ko baramuka kabiri.
Umugore umwe w’imyaka 25 ufite abana babiri, yavuze ko yinjiye mu buraya agamije gufasha umugabo we kubona ibyabatunga nkuko babyifuza, kuko umushahara w’umuntu umwe utari ugihagije.
Uyu mugore yahoze akora mu iduka ricuruza ikawa ariko yaje kubura akazi, ubuzima iwe mu rugo buba bubi cyane.
Yagize ati “Umugabo wanjye ahembwa amapawundi 2800 (asaga miliyoni 2.8 Frw) ariko kubera uburyo ubuzima bukomeje guhenda, byageze aho bitubana bibi. Twari tubayeho mu bukene bukabije.”
Uwo mugore amaze kubona ko ubuzima bugoye, yagiye inama n’umugabo we bemeranya ko umugore atangira uburaya, agafasha umuryango.
Ati “Nta shyari umugabo wanjye angirira kuko arabizi ko nabigiyemo ntagamije kuryamana n’abagabo. Hari ibyo twemeranyijeho. Ni na we untwara kenshi iyo ngiye kureba umukiliya. Abakiliya banjye mbabwira ko nsize umugabo wanjye mu modoka bityo ko badakwiriye kugira ikibazo. Buri mukiliya muca amapawundi 150 ku buryo ku cyumweru nshobora gukorera amapawundi 1000.”
Hari abandi bagore bafite abagabo b’abasirikare bavuze ko bagurisha amafoto y’ubwambure bwabo ku rubuga ruzwi nka Only Fans kugira ngo babashe kubona iby’ingenzi bakeneye mu buzima.
Colonel Philip Ingram wahoze mu rwego rw’Ubutasi rw’u Bwongereza, yavuze ko nta gitangaza kirimo kuba abagore b’abasirikare bato bajya mu buraya.
Ati “Ntabwo njye byantangaza kuba abagore babo bajya mu buraya bari kwiyongera. Abasirikare bato ntabwo bahembwa amafaranga menshi.”
Umushahara ku basirikare bato mu Bwongereza uri hagati y’amapawundi ibihumbi 21 n’ibihumbi 37 ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!