00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abakatiwe burundu bambuwe uburenganzira bwo gushinga urugo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 August 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Abantu bakatiwe ibihano bya burundu mu Bwongereza, bambuwe uburenganzira bari basanganywe bwo kuba bashaka abagore cyangwa abagabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubusanzwe muri icyo gihugu n’iyo umuntu afunze, yabaga afite uburenganzira bwo kuba yashyingirwa mu mategeko akubaka urugo, nubwo umuryango we uba hanze ya gereza we akaba muri gereza.

Minisiteri y’Ubutabera yakuyeho ubwo burenganzira ku bantu bahamijwe ibyaha n’inkiko, zikabakatira igifungo cya burundu.

Iyo Minisiteri yatangaje ko bitumvikana uburyo abanyabyaha bakoze ibikorwa bya kinyamaswa, bashobora guhabwa amahirwe yo gushyingirwa bakagira imiryango nyamara bo akenshi ayo mahirwe yo kubaho no kwishimira umuryango baba barayambuye abo bishe.

Minisiteri yavuze ko ari ihohoterwa ku muryango w’abakorewe ibyaha kubona uwabahekuye cyangwa uwabagiriye nabi, ahabwa amahirwe yo gushinga umuryango.

7 sur 7 yatangaje ko imfungwa zishaka kurongora cyangwa kurongorwa, zizajya zandikira Minisiteri y’Ubutabera ikabanza gusuzuma ubusabe, bakabona kubyemererwa nabwo ku mpamvu zihariye.

Imfungwa zo mu Bwongereza zakatiwe burundu ntabwo zizongera kwemererwa gushaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .