Amashusho agaragaza ibikoresho byo kwa muganga bizenguruka mu cyumba ariko itsinda ry’abaganga rigakomeza ibikorwa byabo. Abaganga bafashe cyane ameza umurwayi yari aryamyeho kugira ngo bamurinde mu gihe cyose umutingito watigisaga inzu n’ibikoresho.
Uwo mutingito wangije bikomeye ibikorwa remezo n’imitungo. Uretse inzu nyinshi zasenyutse, hari inzu y’ubucuruzi yaguye, benshi bagwa munsi y’ibisigazwa byayo.
Imibare mishya igaragaza ko abantu 39 bapfuye, mu gihe 205 bakomeretse, barimo 23 bakomeretse bikomeye.
Izingiro ry’uwo mutingito yari muri Perefegitura ya Kumamoto, ku Kirwa cya Kyushu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Buyapani, ku bujyakuzimu bwa kilometero 10.
Umutingito wari ufite ubukana bwa 7,1 ari rwo rwego rukomeye kurusha izindi Amashusho yo mu cyumba cyo kubagiramo agaragaza abaganga bakomeza igikorwa cyo kubaga, nubwo icyumba n’ibikoresho byari biri kunyeganyega cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!