Cristina Rosi w’imyaka 37 yari atwite inda y’amezi arindwi ubwo muri Nyakanga umwaka ushize yafatwaga n’umutima akajya muri Coma. Umwana yari atwite, yavutse nyina abazwe.
Nyuma y’icyo gihe cyose, yaje gukanguka avuga ijambo rya mbere. Umugabo we yavuze ko ubwo yavaga muri Coma yagize ati “Mamma”.
Byari ibyishimo kuri Gabriele Succi bashakanye wabuze aho akwira nyuma yo kubona uwo akunda amaze icyo gihe cyose arembye.
Muri Mata uyu mwaka, Rosi yari yoherejwe mu bitaro byo muri Autriche yitabwaho mu buryo bwihariye. Abagiraneza nibo bishyuye igiciro cy’ubwo buvuzi yahawe, byabaye ngombwa ko hakusanywa arenga miliyoni 200 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!