The Nation yatangaje ko aho kugira ngo uyu mukobwa aterwe doze imwe y’urukingo rwa Pfizer BioNTech ku kuboko, umuforomo yamuteye doze eshashatu icyarimwe, yibeshye.
Ubusanzwe agacupa kamwe k’urukingo rwa Pfizer kaba karimo doze esheshatu, kagaterwa abantu batandatu.
Umuganga yaribeshye akavoma kose akagatera uwo mukobwa w’umunyeshuri, mu gihe ubusanzwe umuntu ahabwa doze ebyiri za Pfizer nabwo mu bihe bitandukanye.
Uwo mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga nyuma yo guterwa urwo rukingo ku Cyumweru, kandi amakuru ava mu bitaro yajyanywemo avuga ko ameze neza.
Aho byagiye biba ko umuntu aterwa doze nyinshi za Pfizer, ntaho byarenze doze enye. Hari ahandi byabaye nko muri Australia, u Budage, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!