U Butaliyani bushinja iri koranabuhanga kwinjira mu mabanga y’abarikoresha, bifatwa nko kurengera umutekano wabo.
Tariki 20 Werurwe nibwo bamwe mu barikoresha mu Butaliyani bagaragaje ko ChatGPT yafashe bimwe mu biganiro byabo ndetse n’amakuru ajyanye no kwishyura bari bakoze.
ChatGPT imaze kumenyekana hirya no hino ku Isi nk’ikoranabuhanga rifasha abantu mu ndimi zitandukanye kwandika inyandiko batigoye. Nk’abantu bashaka kwandika inyandiko cyangwa imikoro yo ku ishuri, ujyamo ukandika icyo ushaka kwandikaho, ChatGPT ikagukorera inyandiko yuzuye kandi yihariye ku buryo nta wamenya ko ari iryo koranabuhanga ryayikoze.
Ni nako bigenda nko ku bashaka kwandika imivugo, inyandiko ziyobora abakina filime (scripts) n’ibindi.
ChatGPT yatangiye gukoreshwa guhera mu Ugushyingo 2022, kuva ubwo itangira kuba ikimenyabose ku Isi.
U Butaliyani buvuga ko amakuru ChatGPT ikoresha ari aba yarashyizwe kuri internet n’abandi bantu ikayakusanyiriza hamwe, nyamara iyo yakoreshejwe ntabwo babimenyeshwa cyangwa ngo bagaragazwe nk’isoko yatanze ayo makuru.
U Butaliyani kandi buvuga ko nta buryo ChatGPT ifite bwo kugenzura imyaka y’abayikoresha nubwo abayikoze bo bavuga ko ikoreshwa n’abantu bafite imyaka iri hejuru ya 13.
ChatGPT yahawe iminsi 20 yo gutanga ibisobanuro no kugaragaza ingamba yafashe mu Butaliyani, bitakorwa igahanwa. Mu gihe ibyo bigitegerejwe, yabaye ihagaritswe by’agateganyo muri icyo gihugu.
Abashakashatsi basaga 1000 barimo n’umuherwe Elon Musk baherutse gusinya ibaruwa isaba ko ChatGPT ihabwa amezi atandatu idakoreshwa kugira ngo hakorwe ubushakashatsi ku ngaruka zayo ku kiremwamuntu.
Bagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga nk’iryo bishobora kugabanya imikorere y’ubwonko bw’umuntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!