Madamu Cecilie Hollberg aherutse kuvuga ko bibabaje kuba muri uwo mujyi nta kindi gicuruzwa wahabona atari uburaya.
Yagize ati "Niba umujyi warabaye indaya biragoye ko wakongera kuba uko wahoze.”
Aya magambo ya Hollberg yarakaje Abataliyani benshi harimo n’abayobozi bavuga ko uyu mugore ari uko ari umunyamahanga ndetse akirengagiza abantu ubukerugendo butunze mu Butaliyani.
Babifashe nk’igitutsi ku batuye uwo mujyi ndetse n’abawusura, bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryawo.
Madamu Hollyberg ni Umudagekazi uyobora iyi nzu ndangamurage kuva mu 2015. Ni akazi yahawe nyuma y’icyemezo cy’ubuyobozi cyo gushyira ubuyobozi bw’inzu ndangamurage mu maboko y’abanyamahanga.
Nyuma yo kubona ko ibyo yavuze bikomeye ndetse bishobora no kumwubikira imbehe, Hollberg yabwiye CNN ko akunda Umujyi wa Florence ahubwo ko yashakaga kuvuga ko ukwiye kuba icyitegererezo ku Isi mu bukerugendo.
Umujyi wa Florence mu Butaliyani ni umwe mu bicumbi by’ubukerugendo ku Isi ndetse ukaba no mu mu murage w’Isi wa UNESCO. Ufite ibice gakondo bikurura abakerugendo birimo insengero, inzu ndangamurage, inzu zibitse amateka ndetse n’ibikorwa binyuranye by’ubugeni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!