Kugereranya ibihe byakoreshejwe n’abantu n’ibyakoreshejwe na robots bishobora kumvikana ukundi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko imodoka ye “ishobora gusiga igisamagwe”.
Gusa mu rwego rw’ikoranabuhanga rya robot, iyi ni intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize kuko robot yihutaga cyane, yasoje isiganwa mu masaha abiri n’iminota 40.
Ibiro ntaramakuru The Associated Press byatangaje ko robot yatsinze uyu mwaka yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora telefoni ngendanwa rwitwa Honor.
Iyi robot yatsinze ntiwavuga ko ari yo yihuta cyane, kuko hari indi robot nkayo ya Honor yasoje isiganwa mu minota 48 n’amasegonda 19, ariko yo ikaba yaragenzurwaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya kure [remote controlled].
Iyakoresheje iminota 50 n’amasegonda 26 yo yarikoreshaga.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya E-Town i Beijing, hafi 40% bya robot zahatanye mu irushanwa zarikoreshaga, mu gihe 60% zagenzurwaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya kure.
Si ko robot zose zitwaye neza kuko hari nk’imwe yaguye rugikubita, indi igonga imbago z’ikibuga, izindi zigira ibibazo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!