00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Yishwe na mubyara we amuziza kwanga ko bashyingiranwa

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 July 2023 saa 10:50
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 22 witwa Nargis wo mu Buhinde, yakubiswe na mubyara we kugeza apfuye, nyuma yo kumusaba ko bashyingiranwa akabyanga.

Times of India yanditse ko ibi byabereye mu gace ka Malviya Naga mu Majyepfo ya y’Umujyi wa Delhi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo uyu mukobwa yavaga kwiga agasatirwa na mubyara we witwa Irfan.

Itangazamakuru rivuga ko uyu musore yategeye Nargis mu gace yakundaga kunyuramo avuye kwiga akamusaba ko bashyingiranwa arabyanga, ahita amukubita icyuma mu mutwe umukobwa agwa aho aravirirana kugeza ashizemo umwuka.

Ibi kandi byanagaragajwe na Polisi y’u Buhinde nyuma yo kubona amashusho yafashwe na camera yari muri Pariki ya Vijey mandal aho byabereye.

Umurambo Nargis wabonwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa Sita z’amanywa iperereza rikomeza gukorwa nubwo uwo musore yahise ajya kwirega kuri polisi.

Polisi yatangaje ko uyu musore ibyo kwica uyu mukobwa yari yabipanze mbere ho iminsi itatu nk’uko yabyiyemereye, kuko ari bwo yari yamusabye bwa mbere ko bashyingiranwa ubwo bari bitabiriye ibirori bya murumuna w’uwo muhungu bibanziriza ubukwe, nabwo umukobwa akabyanga bigatuma ategura kubimusaba bwa nyuma bitagira icyo bitanga akamwica.

Uyu ni we bivugwa ko yakubiswe na mubyara we akamwica amuziza ko yanze ko bashyingiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages