Kuwa 15 Nzeri 2020, nibwo uyu murwayi utatangajwe amazina ye yari arimo koza amenyo maze amira uburoso bureshya na santimetero 19. Yahise yihutira ku ivuriro rimwegereye, maze na ryo rimwohereza ku bitaro bikuru byari mu bilometero birenga 100 uvuye aho.
Uyu mugabo ngo yabanje gusuzumwa kenshi harebwa niba uburoso budashobora kuba hari aho bwahagamye mu nzira ibijya mu gifu binyuramo ariko basanga atari ko biri. Ibi byatumye abaganga bemeza ko uburoso bwamaze kugera mu gifu ndetse ko agomba kubagwa bugakurwamo.
Metro ivuga ko ku wa 16 Nzeri 2020 byatwaye abaganga iminota 30 gusa ngo babe barangije gukura uburoso mu gifu cy’uyu mugabo.
Byakozwe mu masaha 24 nyuma yo kubumira kuko abaganga batinyaga ko bushobora no kumuhitana, n’ubwo nyir’ubwite we yavugaga ko ataribwa ariko yumva hari ukuntu atameze neza mu gice cyo hejuru y’inda.
Kuwa 21 Nzeri 2020, nibwo Ibitaro bya Bakin Pertin uyu murwayi yarimo byamusezereye kuko yagaragazaga ko yakize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!