Umugore w’imyaka 24 wo mu Buhinde yibarutse umwana w’umuhungu wavukanye ikibazo gikomeye ku buryo budasanzwe kuko umutima we utari mu gitereko usanzwe ugenewe, ahubwo uri hanze y’umubiri.
Imibare igaragaza ko abana bavukana ikibazo nk’iki baba bafite amahirwe ari munsi ya rimwe kuri miliyoni (1/1000000) yo kubaho.
Muri rusange, 90% by’abana bavukana ikibazo cyo kugira umutima uri hanze y’igituza bapfa bavuka cyangwa se banabaho ntibarenze iminsi itatu bagihumeka kandi umubare munini w’abapfa bakazira ko za mikorobe zibinjira muri icyo gice gikomeye mu buzima bw’umuntu.
Igisa n’igitangaje kugeza ubu, n’uko uyu mwana magingo aya uyu mwana wavutse we afite iminsi itandatu, gusa ashobora gupfa mu gihe cyose hakomeje kugaragara ubushobozi buke mu mafaranga bwo kumuvuza na cyane ko bihenze cyane.
Priyanka Pal, umugore w’umukene ndetse winjiza amafaranfa 3600 ubariye mu manyarwanda, ntafite ubushobozi bwo bwo kugumisha uyu mwana mu bitaro, kabone n’ubwo ubuzima bwe bubitegeka kandi ikibazo kigakomerera kukuba ubuzima bw’uyu mwana busaba ko ajya kuba akomereje ubuzima bwe mu bitaro byigenga bifite ibikoresho bihaije.
Uyu mwana utararibwa ubunnyano magingo aya, niwe mfura y’uyu muryango. Se w’uyu mwana ufite imyaka 30 yabwiye itangazamakuru ati “Abaganga baradusaba kujyana uyu mwana mu bitaro byigenga kandi mu by’ukuri turakennye ku buryo tutabona ubushobozi. Ubusanzwe no kubona amafunguro abiri ku munsi ntibinyorohera, byanyobeye nabuze icyo nakora, gusa turi gusenga ngo leta idufashe kuko twe ibyiringiro byadukamanye.”


















TANGA IGITEKEREZO