Ubu bwasisi buzagera ku bari basanzwe bayikoresha cyangwa abazaba bagiye kuyikoresha bwa mbere.
ChatGPT Go yatangijwe mu Buhinde muri Kanama, yishyurwa 5$ buri kwezi, ikaba ari yo yishyurwa igiciro gito mu zo OpenAI yishyuza.
U Buhinde bufite abarenga miliyoni 700 bakoresha telefone zigezweho n’abasaga miliyari imwe bakoresha internet, ni rimwe mu masoko y’ingenzi kuri OpenAI. Iyi sosiyete yafunguye ibiro byayo i New Delhi muri Kanama 2025, ndetse ubu iri kubaka itsinda ry’abakozi bihariye muri iki gihugu.
Nubwo u Buhinde ari isoko rya kabiri rinini rya OpenAI nyuma ya Amerika, kuhabona inyungu binyuze muri serivisi zishyurwa kuri ChatGPT biracyagoye.
Iyi porogaramu ya ChatGPT yamanuwe [download] inshuro miliyoni 29 mu minsi 90 kugeza muri Kamana 2025, ariko yinjiza miliyoni 3,6$ gusa mu kwishyura zimwe muri serivisi zisangwa imbere muri yo [in-app purchases] muri icyo gihe.
ChatGPT Go yemerera abayikoresha kuyibaza ibibazo, gukora amafoto, kubaza ibibazo hifashishijwe inyandiko ndetse no kubona ibisubizo byihariye, nta garuriro.
Biteganyijwe ko OpenAI izamenyesha abaturage b’u Buhinde iby’ubu bwasisi mu nama ya DevDay Exchange izabera i Bengaluru ku wa 4 Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!