Byabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, ubwo Rohitash Kumar, umusore w’imyaka 25 wari ufite ubumuga bwo kutavuga neza no kutumva, byatangazwaga ko yapfiriye ku bitaro bya Jhunjhunu byo mu gace ka Rajasthan kari mu Majyaruguru y’u Buhinde.
Ibinyamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko uyu musore yari yarwaye igicuri, akigera kwa muganga batangaza ko yapfuye.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro, D. Singh, yabwiye AFP ko muganga yakoze raporo y’umurambo atabanje gusuzuma neza, maze umurambo woherezwa aho bagombaga kuwutwikira.
Yavuze ko mbere y’uko umurambo utwikwa, watangiye kunyeganyega ndetse biza kugaragara ko akiri muzima.
Umurwayi yahise asubizwa kwa muganga ku nshuro ya kabiri, ariko nyuma yaho biza kwemezwa ko yapfuye burundu.
Abaganga batatu byabaviriyemo guhita bahagarikwa mu gihe Polisi igikomeje iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!