Itariki ya Mbere Mata, buri mwaka ifatwa nk’umunsi wo kubeshya cyane mu bihugu byo mu Burayi no mu Burengerazuba bw’Isi.
Uyu mudepite wari ku televiziyo ya BFM yatumiwe n’umunyamakuru Apolline de Malherbe yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, akibivuga yahise aceceka akanya gato, nyuma ahishura ko abivuze kuko ari umunsi wo kubeshya.
Yagize ati "N’umutima wanjye nafashe icyemezo cyo kwegura, nafashe umwanzuro wo guhagarika akazi mu kwezi kwa gatandatu. Ndashaka kujya mu bindi.”
Nyuma y’uko uwo mudepite yabitangaje ko yeguye, yahise yongeraho ko ari umunsi wo kubeshya ndetse n’ishyaka rye ryemeje ko uyu mudepite akiri mu kazi kugeza mu myaka ine iri imbere.
Mu Bufaransa umunsi wo kubeshya wahatangiye guhera mu myaka ya 1564.
Umunsi wo kubeshya ntabwo ari umunsi wemerwa n’igihugu runaka ahubwo wamamaye mu bihugu byinshi ku Isi, kandi wizihizwa buri tariki ya Mbere Mata, aho usanga abantu batera urwenya kandi bagahimba ibinyoma.
Inkomoko yawo ntisobanutse neza gusa hari abavuga ko ushobora kuba ukomoka ku munsi Abaromani bakoreragaho ibirori bya Hilaria, byabaga ku itariki ya 25 Werurwe, naho hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15, umunsi w’ibinyoma wabaga ku itariki ya 28 Ukuboza, aho n’ubundi mu bihugu bivuga Icyesipanyolo babeshyaga.
Uyu munsi rero n’Abanyarwanda bamwe na bamwe barawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Nta wuzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni.



















TANGA IGITEKEREZO