Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Jules Ferry, baragabanutse cyane kugeza ubwo ritangaza ko rigiye gufunga ibyumba 11 by’amashuri.
Umworozi Michel Girerd amazi kumva icyo cyemezo, yahise afata umwanzuro wo kujyana zimwe mu ntama ze zigera kuri 65 ngo zandikwe zige muri iryo shuri.
Le Parisien, ivuga ko icyemezo cyafashwe n’uyu mworozi cyahaye isomo ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri bo muri aka gace bagera kuri 200 bari bitabiriye uyu muhango.
Umworozi Girerd yagize ati “Aba banyeshuri bashya barimo abitwa Baa-bete, Dolly na Shaun.”
Icyaro cya Crêts-en-Belledonne gituwe n’abaturage 3 379. Umuyobozi wa Grenoble, Jean-Louis Maret, yahise yemeza ko intama 15 zandikwa nk’abanyeshuri bashya b’iryo shuri.
Iki gikorwa cyatangaje abantu, bituma abayobozi n’ababyeyi biyemeza ko badakwiye gufunga amashuri. Abanyeshuri bo bamwe byarabababaje bafata ibyapa bandikaho ko bo atari intama, badashaka kwigana nazo, icyakora hari abandi bazakiranye ubwuzu.



















TANGA IGITEKEREZO