Ibi babikoze nyuma yo kubona ko babura abanyeshuri bane kugira ngo buzuze umubare usabwa w’abanyeshuri bagomba kuba bagize ishuri.
Iki kigo gisanzwe kigira umubare muto w’abanyeshuri bitewe n’ubuke bw’abaturage batuye muri ako gace, gifite amashuri atanu arimo atatu abanza n’abiri y’inshuke.
Mu mashuri y’inshuke niho haburagamo abanyeshuri, ikigo gufata umwanzuro wo kwandika inka nk’abanyeshuri aho kugira ngo iryo shuri barifunge.
Inka zanditswe zahawe amazina ya Abondance, Amandine, Abeille, Arlette, na Amsel.
Umuyobozi wa Moosh, José Schruoffeneger, yavuze ko byakozwe mu rwego kwanga gufungirwa ishuri abana bakabura aho biga.
Ati “Izi nyana zikunda kwigira hanze kurenza mu ishuri bityo tuzasaba abarimu kujya bigishiriza hanze, binagezweho.”
Akomeza ati “N’ubwo turi gukina ariko turababaye. Igiturage gituye hafi y’ishuri, imbuga y’inama iba imbere y’ishuri, iri shuri ni ingenzi cyane kuri aka gace.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!