00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Inka zanditswe nk’abanyeshuri

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 April 2026 saa 07:50
Yasuwe :

Ishuri ryo mu Bufaransa mu gace ka Moosch, ryanditse inka eshanu nk’abanyeshuri kugira ngo buzuze umubare w’abanyeshuri basabwa mu cyumba cy’ishuri.

Ibi babikoze nyuma yo kubona ko babura abanyeshuri bane kugira ngo buzuze umubare usabwa w’abanyeshuri bagomba kuba bagize ishuri.

Iki kigo gisanzwe kigira umubare muto w’abanyeshuri bitewe n’ubuke bw’abaturage batuye muri ako gace, gifite amashuri atanu arimo atatu abanza n’abiri y’inshuke.

Mu mashuri y’inshuke niho haburagamo abanyeshuri, ikigo gufata umwanzuro wo kwandika inka nk’abanyeshuri aho kugira ngo iryo shuri barifunge.

Inka zanditswe zahawe amazina ya Abondance, Amandine, Abeille, Arlette, na Amsel.

Umuyobozi wa Moosh, José Schruoffeneger, yavuze ko byakozwe mu rwego kwanga gufungirwa ishuri abana bakabura aho biga.

Ati “Izi nyana zikunda kwigira hanze kurenza mu ishuri bityo tuzasaba abarimu kujya bigishiriza hanze, binagezweho.”

Akomeza ati “N’ubwo turi gukina ariko turababaye. Igiturage gituye hafi y’ishuri, imbuga y’inama iba imbere y’ishuri, iri shuri ni ingenzi cyane kuri aka gace.”

Mu Bufaransa ishuri ryanditse inka nk'abanyeshuri hagamijwe kuzuza umubare w'abanyeshuri basabwa mu cyumba cy'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages